Impungenge ni zose nyuma y’uko Trump yiyemeje kohereza abasirikare bo guhosha imyigaragambyo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Kamena 2020 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bayobozi bakuru mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje impungenge ku mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Mbere na Perezida Donald Trump, wo kohereza abasirikare gohosha imyigaragambyo.

Trump yavuze ko mu gihe abayobozi b’inzego z’ibanze bananiwe guhosha imyigaragambyo imaze icyumweru mu mijyi itandukanye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arifashisha ingingo ziri mu mategeko zimwemerera guha uruhushya igisirikare kikajya kuyihosha.

Iyo myigaragambyo ni iy’abamagana urupfu rw’umuturage witwa George Floyd wapfuye yabanje kunigishwa ivi n’umupolisi mu cyumweru gishize, mu bisa nk’ubugome kuko uwo muturage yari yakomeje gutakamba abwira uwo mupolisi kumurekura kuko yari yaheze umwuka. Nyuma yaho yaje gupfa.

Bamwe mu basirikare bakuru babwiye CNN ko bari bagiriye inama Trump yo kudafata umwanzuro wo kohereza ingabo mu mihanda, kuko bitaragera kuri urwo rwego, keretse abayobozi ba za Leta babonye ko ari ngombwa bakabisaba.

Ubusanzwe ibibazo bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko bireba izindi nzego z’umutekano zirimo na polisi aho kuba ingabo.

Abasirikare bamwe bavuze ko bidakwiriye kohereza ingabo guhosha imyigaragambyo mu gihe inzego zubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko zitagaragaje ko zananiwe.

Maj. Gen. Thomas Carden, umuyobozi wungirije w’ingabo muri Leta ya Georgia yagize ati “Ntabwo dukwiriye kwemera ko abasirikare bajyanwa mu mirimo yo kurinda umutekano w’abaturage imbere mu gihugu. Nubwo byaba ngombwa ko tubikora, iki ni ikimenyetso ko turi mu bihe byo kwitonda cyane nk’igihugu.”

Ubusanzwe igisirikare muri Amerika gishobora kwifashishwa mu bibazo by’imbere mu gihugu iyo bisabwe na ba Guverineri giherereyemo kandi nabwo bakora ibyorohereje. Mu gihe boherejwe n’itegeko rya Perezida, ibintu biba bigeze kure.

Nyuma y’ijambo rya Trump kuri uyu wa Mbere, abasirikare barinda ibiro by’umukuru w’igihugu batangiye gusuka imyuka iryana mu maso ku bigaragambirizaga imbere y’iyo nyubako.

Trump mu nama yagiranye na ba Guverineri ba za Leta kuri uyu wa Mbere, yababwiye ko nibadafata inshingano zo gushyira ibintu ku murongo arabyikorera.

Yavuze ko atakwihanganira abantu bigaragambya biba, bakora ubugizi bwa nabi banangiza imitungo y’abandi.

Perezida Trump yavuze ko agiye kwifashisha igisirikare mu guhosha imyigaragambyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .