Izi ntwaro zafatiwe mu Mujyi wa Ugledar wari umaze igihe ari isibaniro ry’intambara njyanamuntu, aho watangiye kurwanirwamo kuva muri Kanama 2022.
Uyu Mujyi uri hejuru ku musozi, kandi wubatseho inyubako ndende zifite ibikuba bikomeye, ku buryo ari wo Ingabo za Ukraine zakoreshaga ziri kurasa mu bindi bice bitandukanye biri i Donbass.
Nyuma y’intambara karundura yo kwirukana izo ngabo, kera kabaye u Burusiya bwaje kuwegukana, ziwusangamo intwaro nyinshi zasizwe n’Ingabo za Ukraine.
Nubwo hahatangajwe izo ntwaro mu buryo burambuye, bivugwa ko harimo intwaro zishobora gukoreshwa n’inganda zo mu Burusiya mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga ryabo.
Kubura izi ntwaro ni igihombo gikomeye kuri Ukraine kuko n’ubundi isanzwe ifite ikibazo cy’intwaro nke, ku buryo kubura intwaro nyinshi kandi zifite ubushobozi buhambaye ari ikibazo gikomeye.
Muri iyi ntambara, u Burusiya bwatangaje ko abasirikare 40 ba Ukraine bamanitse amaboko.
Gutakaza izi ntwaro kandi no kubona izindi biri kurushaho kugorana byateye impungenge benshi mu basirikare bari ku rugamba, bikavugwa ko hari abavuze ko bifuza gusubira inyuma aho gukomeza kurwana badafite intwaro zihagije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!