00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku nganda z’u Budage zikomeje kubura isoko ry’imodoka mu Bushinwa

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 18 October 2024 saa 05:11
Yasuwe :

Inyungu ibigo bikomeye bikora imodoka byo mu Budage bikura mu Bushinwa, ikomejwe kugabanyuka, kandi ryari ryo soko rya mbere rinini ry’ibyo bigo, ari na ryo ririmo ishoramari rinini kurusha ahandi hose ku Isi.

Mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, inyungu y’ibigo by’Abadage, Volkswagen AG, Mercedes-Benz Group AG na BMW AG, kabuhariwe mu gukora imodoka zakunzwe cyane ku Isi, ikomeje kugabanuka cyane mu Budage.

Nk’ubu imodoka zacurujwe na BMW mu Bushinwa mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, zagabanutseho 30%. Mu myaka ine ishize, ni ubwa mbere iki kigo cyagira igabanuka ringana gutya, kandi ibi nabyo bikaba byaragizwemo uruhare na Covid-19 muri icyo gihe.

Imodoka zoherezwa na Mercedes, uruganda rwakunzwe n’Abashinwa igihe kinini, nazo zagabanutseho 13% ahanini bitewe n’uko isoko ry’imodoka zayo zihenze nka S-Class na Maybach limousines ryagabanutse cyane mu Bushinwa.

Iyo bigeze kuri Porsche, imodoka zayo zicuruzwa mu Bushinwa zagabanutse ku kigero cya 19%, ari nacyo gihembwe kibi kibayeho nibura kuva mu myaka 10 ishize. Abashinwa bahoze babona Taycan nk’imodoka y’akataraboneka, magingo aya ntibakiyikoza cyane ahanini kubera ibiciro biri hejuru, nyamara bashobora kubona imodoka zihendutse kandi zifite ikoranabuhanga rihambaye no kurusha irya Porshe.

Volkswagen ari nayo igenzura ifite Porsche na Audi, nayo yagize igabanuka rya 15% ku modoka yacuruje mu Bushinwa muri icyo gihembwe.

Muri rusange, inganda z’Abadage ziracyafite isoko ringana na 15% ry’imodoka zose zicuruzwa mu Bushinwa, aho zikorerwa mu nganda 40 zabo zubatswe muri icyo gihugu. Icyakora ku rundi ruhande, izi nganda zihariye 10% ry’imodoka zikoreshwa amashanyarazi zicuruzwa mu Bushinwa, nyamara iri soko rimaze kwiharira 50% by’imodoka zose zicuruzwa muri icyo gihugu.

Izi nganda zo mu Budage zifite intego yo gukomeza guhangana kuri iri soko ry’u Bushinwa, ahanini binyuze mu gukorana n’ibigo bisanzwe bikorera mu Bushinwa bikanagira uburambe mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, ari nazo zikunzwe cyane mu Bushinwa.

Imodoka nka Porshe Taycan zahoze zikunzwe cyane ku isoko ry'u Bushinwa, ntabwo zigikurura abaguzi kubera igiciro kiri hejuru n'ikoranabuhanga riciriritse ugereranyije n'iry'inganda zo mu Bushinwa
Imodoka zihenze nka S-Class ntabwo zigikurura Abashinwa cyane
Abashinwa ntibagishamadukira kugura imodoka zihenze nka Maybach limousines

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .