00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye ishobora kuba intandaro y’ikwirakwira rya Covid-19

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura amasaha macye ngo Inama Ngarukamwaka y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) itangire, impungenge ni zose ku bashinzwe gutegura iyi nama, bemeza ko ishobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Iyi nama yitabirwa n’abarimo abakuru b’ibihugu, ba minisitiri n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu 193, bigira hamwe ibijyanye n’ibibazo byugarije Isi, bakanafatanyiriza hamwe kubishakira ibisubizo.

Kuri iyi nshuro, itangwa ry’inkingo ni ingingo iziharira igice kinini cy’ibiganiro, aho byitezwe ko ibihugu bikize bizongera gusabwa kugira uruhare mu gutanga no gukwirakwiza inkingo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, bitarabona uko bitanga inkingo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riherutse gutangaza ko mu nkingo zirenga miliyari 5,7 zimaze gutangwa, 73% zatanzwe mu bihugu 10, mu gihe Umugabane wa Afurika umaze gukingira 3,2% by’abaturage bawo, nyamara ibihugu nka Israel na Singapore bimaze gutanga inkingo 150%.

Ubu busumbane mu ikwirakwizwa ry’inkingo, bushobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu bayobozi bazitabira iyi nama, kuko hari abazayitabira batarakingiwe, bitewe n’uko mu bihugu byabo nta nkingo barabona.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zasabye abayobozi batandukanye kwirinda kuza muri icyo gihugu, ahubwo bakazitabira iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga, ariko abayobozi b’ibihugu 73 bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama.

Iyi nama kandi izaba iya mbere yitabiriwe na Perezida Joe Biden wa Amerika, aho byitezwe ko azasaba ibihugu bikize kongera imbaraga mu gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo zihagije, ndetse akazatangaza ko Leta ye imaze kugura inkingo miliyoni 500 zizahabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, ahere aho asaba ibindi bihugu bifite ubushobozi kwigana iyo ntambwe nziza.

Inama mpuzamahanga y’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ishobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .