Impungenge ku mazi abitswe mu ruganda rwa nucléaire i Fukushima ashobora kwangiza ADN z’abantu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Umuryango ushinzwe kurengera ibidukikije, Green Peace, wagaragaje impungenge z’uko irekurwa ry’amazi ari muri Fukushima Daiichi Nuclear Power Plant rishobora kuzagira ingaruka kuri ADN z’abantu kubera ubwinshi bw’ibinyabutabire biyarimo.

Iyangirika ry’uru ruganda rutanga ingufu za nucléaire rizwi nka Fukushima Daiichi nucléaire power plant disaster ryabaye mu 2011 bitewe n’umutingito wibasiwe iki gihugu, ryatumye rutakaza ubushobozi bwo gukonjesha ibyuma by’uru ruganda.

Nyuma yo gutakaza ubu bushobozi, rwatangiye kujya rwifashisha amazi mu gukonjesha ibi byuma. Gusa muri iki gihe cy’imyaka icyenda iyo aya mazi amaze gukoreshwa abikwa ahantu habugenewe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka uru ruganda rwatangiye kugaragaza impungenge z’uko aho kubika aya mazi hagenda harangira bitewe n’uko yiyongera umunsi ku munsi.

Ibi byatumye Minisitiri w’Ibidukikije mu Buyapani avuga ko nta handi ho gushyira aya mazi uretse mu Nyanja ya Pasifika, gusa imiryango ishinzwe kurengera ibidukikije ibyamaganira kure kubera ingaruka byateza ku buzima bw’abantu bitewe n’ubwinshi bw’ibinyabitabire byangiza biri muri aya mazi.

Mu miryango yamagannye iki gikorwa harimo na Green Peace ivuga ko mu gihe aya mazi yaba arekuwe ashobora kuzatuma imiterere ya ADN y’umuntu ihinduka bitewe n’ibinyabutabire bya carbon-14 na tritium biyarimo.

Kugeza ubu uru ruganda rubitse amazi angana na toni miliyoni 1,23, Minisitiri w’inganda mu Buyapani Hiroshi Kajiyama akaba aherutse gutangaza ko ikibazo cy’aho kuyashyira gikomeje kuba ingorabahizi kandi hagomba kuboneka byihuse.

Uru ruganda rw'ingufu za nucléaire rubitse amazi arenga toni miliyoni imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .