Impuguke zirenga 500 zasinye ku ibaruwa yemeza ko ibikorwa bya Trump bikwiye kumweguza

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abanyamategeko barenga 500 ryasinye ko ibaruwa ifunguye ishinja Perezida Trump gukora ibikorwa bikwiye gutuma yeguzwa mu biganiro bye na Ukraine.

Abasinye kuri iyo baruwa barimo mpuguke zihuriye mu ihuriro ry’amashuri makuru na za Kaminuza zirimo; Columbia, Berkeley, Harvard, Yale, kaminuza ya George Washington na Kaminuza ya Michigan.

Abanyamategeko bagendeye kuri Telephone ya Trump asaba Perezida wa Ukraine ubufasha buganisha kuzatuma atsinda amatora y’umukuru w’igihugu ataha.

Mu ibaruwa y’izo mpuguke mu by’amategeko bavuze ko imyitwarire ya Trump igaragara nk’icyasha kuri demokarasi kandi hari ‘ibimenyetso bikomeye by’uko yagambaniye indahiro ye ashaka gukoresha ububasha bwa Perezida mu gushyira igitutu ku yindi guverinoma ngo imufashe gutsinda amatora’.

Ivuga kandi ko ‘ku bw’inyungu ze na politiki yagambaniye inyungu z’umutekano w’igihugu.

Abasinye bavuze ko imyitwarire ya Trump yafatwa nka ruswa, cyangwa ubugambanyi kandi byose bishimangira neza ko agomba kweguzwa hagendewe ku itegeko nshinga.

Ibi bibaye nyuma y’uko izindi mpuguke enye zitanze ubuhamya imbere ya komisiyo ishinzwe ubutabera mu nteko ishinga amategeko, muri iki cyumweru, aho batatu muri bo bemeje ko ibyakozwe na Trump bikwiye kumweguza.

Aba-démocrates bafite gahunda ko kweguza Trump byaba mu ntangiriro za 2020 aho gutegereza ko byegera amatora ateganyijwe ku wa 03 Ugushyingo 2020.

Impuguke zirenga 500 zemeje ko ibyo Trump yakoze bikwiye kumweguza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .