Nestle ifatanyije na Danone yo mu Bufaransa, zatangaje ko ziri gukora cyane mu buryo budasanzwe mu rwego rwo kugerageza kongera umusaruro zitunganya kugira ngo zirebe ko zaziba icyuho cy’ibura ry’ayo mata.
Iki gitutu gishingiye ku kuramira ubuzima bw’abana bato bakeneye intungamubiri zikomoka mu mata kubera ko ay’inka abatera kwivumbagatanya k’umubiri.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ibiryo n’Imiti (FDA) ku wa Mbere cyatangaje ko kiri gukorera ku gitutu kugira ngo kibashe kubona ayo mata y’ifu akenewe bityo agere ku bantu by’umwihariko imiryango itishoboye iba ikeneye ubufasha no kunganirwa na leta.
Nk’uko byatangajwe, hari kurebwa ikindi cyakorwa gishobora kuba gisimbuye ayo mata mu gihe hagishakishwa uko ikibazo gikemurwa mu buryo burambye.
Nestle yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yahaye FDA uburenganzira bwo kwemerera ibigo by’ubucuruzi kuzana ayo mata akenewe mu gihugu.
Ati “Turishimira imbaraga FDA iri gushyiramo iha sosiyete z’ubucuruzi mu buryo bw’agateganyo, uburenganzira bwo kuba hatumizwa hanze amata y’ifu yo guha abana.”
Ibura ry’aya mata ryatangiye mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyari gifite ubukana ku buryo habayeho ikibazo mu itangwa ry’amasoko. Byaje gutizwa umurindi n’uko muri Nzeri umwaka ushize hasakaye amakuru avuga ko ayo mata yaba ahumanye.
Kompanyi zemerewe kujya zigemura ayo mata zivuga ko ubusabe buri hejuru ariko ziri gukora ibishoboka byose ngo zibashe gutanga ibisabwa haba imbere mu gihugu no hanze yacyo by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gutabara impinja n’abana bato bari mu kangaratete.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!