00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuka y’indege yatumye Perezida Zelensky yirukana Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 31 August 2024 saa 09:06
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yirukanye Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Nikolay Oleshchuk, nyuma y’impanuka y’indege y’intambara ya F-16.

Iyi ndege ikorwa n’uruganda Lockheed Martins rw’Abanyamerika yahanutse tariki ya 26 Kanama 2024, ipfiramo umupilote rukumbi wayitwaraga uzwi nka Aleksey ‘Moonfish’ Mes. Uburyo yahanutsemo ntabwo buvugwaho rumwe.

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko iyi ndege yahanutse ubwo yari ivuye guhangana n’ibitero bya misile na drones by’ingabo z’u Burusiya, kandi ngo yahanuyemo misile eshatu na drone imwe.

Icyakoze, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine witwa Mariana Bezuglaya, we yemeje ko iyi ndege yahanuwe n’ingabo za Ukraine zikoresha intwaro ya ‘Patriot’, ubwo zari mu myitozo.

Amagambo ya Depite Mariana yababaje Gen Oleshchuk, kuri uyu wa 30 Kanama amuteguza ko ashobora kugezwa mu rukiko, agasaba imbabazi ingabo za Ukraine ku bwo kuba igikoresho cyo gutesha agaciro ubuyobozi bwazo.

Yagize ati “Mariana, igihe kizagera usabe imbabazi igisirikare cyose ku bw’ibyo wagikoreye, kandi ntekereza ko uzabikorera mu rukiko! Ntabwo waharabitse njyewe gusa cyangwa se ingabo zirwanira mu kirere, ahubwo wanatesheje agaciro inganda zikora intwaro z’Abanyamerika, inshuti z’imena za Ukraine.”

Umugaba Mukuru w’ingabo za Ukraine, Aleksandr Syrsky, yatangaje ko Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere w’agateganyo guhera kuri uyu wa 30 Kanama ari Lt Gen Anatoly Krivonozhko.

Icyateye impanuka y'indege Moonfish yari atwaye ntabwo kivugwaho rumwe
Umugaba w'ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere yirukanywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .