00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impano idasanzwe: Biden yahaye Putin amadarubindi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 19 Kamena 2021 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Ku muhuro wabo wa mbere kuva yarahirira kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika ku wa 20 Mutarama 2021, Perezida Joe Biden yahaye mugenzi we w’u Burusiya, Vladmir Putin, impano y’amadarubindi.

AFP yatangaje ko ayo madarubindi y’ibirahuri byijimye afite agaciro ka 279 $, akaba akunze guhabwa ingabo za Amerika kuva mu 1978 mu masezerano icyo gihugu gifitanye na Sosiyete ya Randolph Engineering iyakora. Buri kwezi, hatangwa ubu bwoko 25 000 bw’aya amadarubindi.

Umuyobozi bwa Sosiyete iyakora, Peter Waszkiewicz, yatangaje ko batunguwe cyane no kubona igicuruzwa cyabo cyifashishijwe muri dipolomasi kandi bagifataga nk’igisanzwe ndetse ko byatumye benshi bayamenya.

Yagize ati “Wari umunsi w’ubucuruzi nk’ibisanzwe kugeza nka nyuma ya saa Sita, ubwo telefoni zatangiraga guhamagara ari nyinshi no ku mbuga nkoranyambaga ibintu byacitse, ni bwo twaje kumenya ikijya mbere […] Biratangaje cyane.”

Aya madarubindi yahawe Putin yitwa ‘Concorde’, akaba akorwa mu byumweru bitandatu.

Perezida Biden na Perezida Putin bahuriye i Genève mu Busuwisi ku wa 16 Kamena 2021, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’ikibazo cy’ibitero by’ikoranabuhanga bimaze iminsi bigabwa ku bigo n’imiryango byo muri Amerika, u Burusiya bugashinjwa kuba indiri y’ababigaba.

Aya madarubindi y'izuba ni yo Biden yahaye Putin
Perezida Biden yahaye Putin impano idasanzwe y'amadarundi yijimye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .