Mu cyumweru gishize nibwo Amerika yatangaje ko yabaye ihagaritse gahunda yo kugeza intwaro muri Israel. Ziganjemo ibisasu.
Ku wa Kabiri tariki 7 Gicurasi, Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko umwe mu bayobozi ba Amerika yabibwiye ko impungenge z’uko Israel ishobora gutera Rafah arizo zatumye Amerika ihagarika izi ntwaro.
Uyu muyobozi yavuze ko batangiye gukora isesengura mu mpera za Mata babona ko Israel ishobora kugaba igitero kuri Rafah.
Ati “Nyuma yo kubona ibyo, twasubitse gahunda yo kohereza intwaro mu cyumweru gishize. Turi kwita cyane ku buryo ibyo bisasu bizakoreshwamo ndetse n’ingaruka bishobora kugira ahantu hatuwe n’abantu benshi nk’uko twabibonye mu bindi bice bya Gaza.”
Icyemezo cyo guhagarika izi ntwaro kije nyuma y’igihe Amerika imaze igaragaza ko idashyigikiye umugambi wo gutera Rafah, Umujyi wuzuyemo impunzi z’Abanye-Palestine zavuye mu bindi bice bya Gaza.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, aherutse kugirana ikiganiro cyo kuri telefone na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yongera kumubwira ko adashyigikiye ibitero kuri Rafah, gusa ibi Israel isa n’iyabirenzeho kuko tariki 7 Gicurasi yatangaje ko yafashe agace gahuza Rafah na Misiri.
Israel ivuga ko uyu mujyi wa Rafah usigaye ukoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!