Impamvu amasezerano y’umutungo ku by’ubwenge ku nkingo n’imiti bya Coronavirus akwiye gukurwaho

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Mu minsi mike ishize, icyizere cyo guhashya icyorezo cya Coronavirus cyarushijeho kuzamuka, nyuma y’uko inganda zo mu bihugu by’ibihangange birimo Amerika, u Bwongereza, u Burusiya n’u Bushinwa zitangaje ko byavumbuye inkingo za Coronavirus, ndetse bitangira no kuzitanga.

Kuvumbura inkingo ni intambwe ikomeye itewe mu kuzanzamura ubukungu bw’Isi, dore ko bwazahajwe cyane n’iki cyorezo bitewe n’uko cyahagaritse imirimo hirya no hino, bigatuma umusaruro mbumbe w’Isi ugabanukaho tiliyari 6$ muri uyu mwaka wonyine.

Inkingo rero zizatuma abantu basubira mu mirimo kandi bakore mu buryo bwari busanzwe, burimo kwegerana no gukorera ahantu hamwe, bityo ubukungu bwongere buzamuke.

Urukingo kandi rwitezweho kuzatuma abantu bongera kugira icyizere cyo kugana ku masoko bagahaha, batikanga ko bashobora kuhandurira Coronavirus cyangwa se ko bashobora gutakaza aho bakuraga amafaranga bitewe n’ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo nka Guma mu Rugo yatanzwe mu bihugu byinshi byo ku Isi.

Niyo mpamvu ivumburwa ry’urukingo ari inkuru nziza, kuko ni ho amizero y’ubukungu n’ubuzima bwiza mu myaka iri imbere bishingiye.

Kugeza ubu ariko ikibazo cyakomeje kugarukwaho cyane na bimwe mu bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga, ni uburyo isaranganywa ry’inkingo rizakorwa ku buryo ubukana bwa Coronavirus buhashywa burundu, na cyane ko kuba icyorezo cyarageze mu bice byose by’Isi, bizasaba ko n’urukingo rugezwa hose muri rusange, kugira ngo icyorezo cya Coronavirus kiranduke burundu.

Aha niho havuye igitekerezo cyo gushyiraho gahunda nka ‘COVAX’ igamije gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere guhabwa inkingo zishobora gukingira nibura 20% by’abaturage babyo ku buntu.

N’ubwo iyi gahunda iriho ariko, biracyakenewe ko yongererwa imbaraga kuko urukingo rukenewe n’abantu benshi cyane, ku buryo gukingira igice kimwe cy’abantu n’ubundi bitagira kinini bifasha mu kurandura burundu iki cyorezo.

Ni muri urwo rwego ibihugu birimo u Buhinde, Afurika y’Epfo ndetse n’ibindi umunani byashyize hamwe imbaraga, maze kuwa 2 Ukwakira 2020 bishyikiriza Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi (WTO) ubusabe bwabyo bw’uko uwo muryango wakuraho amasezerano agenga umutungo mu by’ubwenge (TRIPS) by’igihe gito.

Ubu busabe buvuga ko ihagarikwa ry’ayo masezerano ryaba rireba imiti n’inkingo za Coronavirus, kandi rikazaseswa igihe iki cyorezo cyaramuka kirandutse burundu.

Biramutse bibayeho ko iki cyemezo cyo gukuraho uburenganzira mu by’ubwenge ku nkingo n’imiti bya Coronavirus by’igihe gito cyemezwa, byafasha ibihugu byinshi kubona amahirwe yo gukora inkingo nyinshi icyarimwe, kandi zigatangwa kuri benshi mu gihe gito, bityo bigatuma icyorezo cya Coronavirus kiranduka burundu mu gihe cya vuba.

Kubwa Brajendra Navnit, Uhagarariye u Buhinde muri WTO, avuga ko aya masezerano ya TRIPS akwiye guhagarikwa kuko mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo kidasanzwe, bigoye ko aya masezerano yakoroshya ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije kurandura iki cyorezo, bitewe n’uko mu iyubahirizwa ryayo, atwara igihe kinini kandi agoranye kuyashyira mu bikorwa.

Yagize ati “n’ubwo dushyigikiye ingingo z’amasezerano ya TRIPS, ntitwirengagije ko bitwara igihe kinini mu kuyashyira mu bikorwa ndetse ko agoye mu kuyubahiriza. Rero mu gihe yaramuka akoreshejwe yonyine, byatuma hataboneka imiti n’inkingo [bya Coronavirus] bihendutse”.

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko ikindi giteye impungenge ari uko gahunda ya COVAX idafitiwe icyizere gihagije kuko itarabona ingengo y’imari ikenewe ku buryo zizashyirwa mu bikorwa. Akavuga ko kandi no mu gihe yaramuka ibonye ingengo y’imari ihagije, hakiri imbogamizi y’uko inkingo nyinshi ziri gutangwa zikenera gutangwa inshuro ebyiri kugira ngo zitange umusaruro bityo ko yakingira abantu bake.

Yagize ati “nubwo yabona ingengo y’imari ihagije kandi ikagenda neza, n’ubwo bigoye muri ibi bihe, ntabwo yatanga inkingo zihagije ku baturage benshi b’Isi”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko Isi ikwiye kwigira ku biherutse kubaho mu minsi ishize, ubwo igihe icyorezo cya Coronavirus cyadukaga, ibihugu byinshi byanze gutanga ibikoresho birimo udupfukamunwa ndetse n’ibindi bikenerwa n’abaganga kuko na byo byari bibikeneye.

Iki kibazo cyabanje kugorana mu minsi ya mbere, ariko kiza kuvugutirwa umuti bitewe n’uko ibihugu byashyize imbaraga mu kwikorera ibikoresho byabyo, kuko bitakeneraga kubanza gusaba uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge.

Yagize ati “Kugeza ubu, dukeneye ikurwaho ry’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge ku miti n’inkingo [bya Coronavirus], n’ubwo bitakozwe nk’uko bigomba, ari yo mpamvu hakenewe ko ubu burenganzira bukurwaho”.

Yakomeje asobanura ko ubuhangange bw’iki cyorezo bukeneye ko Isi ishyira hamwe mu kukirwanya, nk’uko byakozwe mu bushakashatsi bwatumye haboneka inkingo mu gihe gito kitari cyarigeze kibaho mu mateka y’Isi.

Yagize ati “ni icyorezo kidasanzwe kibaho rimwe mu gisekuru, cyatumye habaho gukorana kw’inzego zitandukanye [mu gushaka urukingo]. Ubumenyi bw’abahanga, abashakashatsi, abakora mu nzego z’ubuzima ndetse na za kaminuza zatumye imikoranire y’ibihugu ndetse no gushaka amafaranga menshi [yari akenewe mu gukora izi nkingo] bishoboka kugira ngo izi nkingo zikorwe”.

Yashimangiye ko gukuraho amasezerano ya TRIPS byaba ari igisubizo gikwiriye ikibazo gikomeye nka Coronavirus. Yongeyeho ko biramutse bikozwe “byafasha mu ikumira ry’imfu z’abantu kuko babonera urukingo ruhendutse ku gihe”.

Yanavuze kandi ko iki cyemezo kiramutse gikuweho, “byakongerwa icyizere WTO igirirwa kandi bikerekana ko imiterere y’ubucuruzi mpuzamahanga ishobora gutanga umusaruro mu gihe cy’ibibazo bikomeye. Ubu ni igihe cy’ibihugu binyamuryango bya WTO cyo gushyigikira ivanwaho ry’aya masezerano kugira ngo ubuzima bw’abantu burokorwe kandi ubukungu bwongere buzanzamuke”.

Yongeyeho ati “mu gihe gukora urukingo byari ikigeragezo ku bumenyi, kurugeza kuri bose kandi ruhendutse bigiye kuba ikigeragezo ku kiremwamuntu”.

WTO yasabwe gukuraho by'igihe gito amasezerano y'umutungo ku by'ubwenge areba imiti n'inkingo za Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .