00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impaka zishyushye muri Amerika ku mibereho y’abazungu bo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 May 2025 saa 06:49
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yagowe no gusobanura impamvu igihugu cye cyahisemo kwakira abazungu bo muri Afurika y’Epfo (Afrikaners) nk’impunzi mu gihe cyirukana abandi benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ku wa 20 Gicurasi 2025, ubwo yari imbere y’abagize Komisiyo ya Sena ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Senateri Tim Kaine uhagarariye ishyaka ry’Aba-Démocrates yamwibukije ko ubwo Donald Trump yajyaga ku butegetsi, yatangaje ko agiye kwirukana abimukira ku bwinshi.

Yagize ati “Ku iteka yashyizeho ku munsi wa mbere aba Perezida, Donald Trump yahagaritse gahunda zose z’impunzi, ahagarika amasezerano n’inzego zirimo Kiliziya Gatolika, itorero rikomeye ku Isi ryafashaga impunzi, na Lutheran Refugee Service.”

Yakomeje ati “Nta gahunda y’abimukira kuri ubu butegetsi ariko, muri Gashyantare yatangaje gahunda yihariye y’impunzi z’abahinzi ba Afrikaners, bihuzwa na politiki mpuzamahanga ya Afurika y’Epfo, ariko binavugwa ko ari abantu bahohoterwa.”

Tariki ya 12 Gicurasi, Amerika yakiriye icyiciro cya mbere cy’abazungu 49 bo muri Afurika y’Epfo, bakirwa ku kibuga cy’indege cya Dulles. Trump, Rubio n’abandi bayobozi bashimangiye ko aba bantu bakorerwa ihohoterwa mu gihugu cyabo ririmo ubwicanyi.

Senateri Kaine yabajije Minisitiri Rubio niba abahinzi ba Afrikaners ari bo bahohoterwa cyane ku Isi ku buryo Amerika ibashyiriraho gahunda yihariye yo kubakira, mu gihe yirukana abaturutse mu bindi bihugu.

Minisitiri Rubio yasubije ati “Ntekereza ko bariya 49 baje bumvaga rwose ko bahohoterwaga kandi banyuze muri buri ntambwe y’igenzura, baragenzuwe hagamijwe kureba niba bujuje ibisabwa. Babaga mu gihugu bamburiweho ubutaka bwabo hashingiwe ku ibara ry’uruhu.”

Senateri Kaine yongeye kubaza Rubio niba atekereza ko Afrikaners bahohoterwa kurusha Aba-Rohingya na Uyghur muri Asia cyangwa se abahohoterwa ku mpamvu za politiki muri Cuba, Venezuela cyangwa Nicaragua.

Ati “Bahohotewe se kurusha abakangishijwe gusubizwa muri Afghanistan, aho bahohoterwa n’Abatalibani?”

Minisitiri Rubio yasubije ko hari benshi bahohoterwa ku Isi, bityo ko Amerika yahisemo abahinzi ba AfrikanerS kubera ko ari bake. Ati “Ikibazo dufite ni icy’ubwinshi. Urebye abahohoterwa ku Isi, ni za miliyoni, ntabwo bose twabakira.”

Senateri Kaine ntiyanyuzwe. Yabajije impamvu abazungu bo muri Afurika y’Epfo ari bo bashyizwe imbere, Rubio asubiza ati “Ni bake. Ni ikibazo gishya kandi Perezida yabonye ko ari ikibazo kandi yashakaga kucyifashisha nk’urugero. Ariko bitandukanye n’izi gahunda z’impunzi zatwaraga amafaranga kugira ngo bajye mu baturage no mu kubacumbikira, zari zimeze nka rukuruzi.”

Uyu mushingamategeko yasobanuye ko muri Guverinoma y’Ubumwe ya Afurika y’Epfo yabayeho kuva muri Nyakanga 2024, harimo abahagarariye ishyaka Democratic Alliance rigizwe n’abazungu kandi ko umuyobozi waryo, John Steenhuisen, ari Minisitiri w’Ubuhinzi.

Yabajije Minisitiri Rubio niba mu gihe cya politiki ya Apartheid, Amerika yarigeze ishyiraho gahunda yihariye yo kwakira impunzi z’abirabura zahohoterwaga muri Afurika y’Epfo, asubiza ko ibyo bitigeze bibaho.

Minisitiri Rubio yasobanuye ko Amerika yakiriye abazungu bo muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo gusigasira inyungu z’Abanyamerika mu rwego rw’umutekano, ati “Ntekereza ko ibyo twabikoze mu nyungu z’umutekano wa Amerika.”

Senateri Kaine ati “Ibyo tubyemeranyaho. None twavuga ngo kuko uhohoterwa uzira idini ryawe, tuzaguha ikaze niba uri umukirisitu, niba utari umuyisilamu?”, asubiza ati “Ntekereza ko Amerika ifite uburenganzira bwo kwakira abo ishaka ko baza. Bavuga ko amasambu yabo ari gutwikwa kandi ko bari kwicwa.”

Umushingamategeko yagaragaje ko ashingiye ku bisobanuro yahawe na Minisitiri Rubio, Amerika yemera kwakira impunzi “hashingiwe ku ibara ry’uruhu rwabo”, ati “Ibyo birakwiye?”

Minisitiri Rubio yamusubiriyemo ko Amerika ifite uburenganzira bwo kwakira abo ishaka, Senateri Kaine amuca mu ijambo ati “Hashingiwe ku ibara ry’uruhu?”, na we amusubiza ati “Si njyewe uri kuvuga ku ibara ry’uruhu. Amasambu yabo yaratwitswe, barishwe kubera ibara ry’uruhu rwabo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika yashimangiye ko igihugu cyabo cyakira abantu gishingiye ku nyungu bagifitiye, ati “Gahunda y’igihugu cyacu y’abimukira ikwiye gushingira ku nyungu zacyo. Ni abantu byoroshye kwakira, bazi abo bari bo, bazi icyo bakora mu gihe bagera hano.”

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Amerika. Biteganyijwe ko kuri uyu wa 21 Gicurasi yakirwa na Donald Trump, baganire ku ngingo zirimo imibereho ya Afrikaners.

Senateri Tim Kaine yagaragaje ko atumva icyo Amerika yashingiyeho mu kwakira abazungu bo muri Afurika y'Epfo nk'impunzi
Minisitiri Rubio yatangaje ko Amerika ihitamo kwakira abo ishaka kandi ko ibikora mu nyungu zayo
Amerika yakiriye icyiciro cya mbere cya Afrikaners tariki ya 12 Gicurasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .