00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mercedes-Benz yahamagaje imodoka hafi miliyoni zirimo iziboneka mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2022 saa 12:08
Yasuwe :

Uruganda rwa Mercedes-Benz rwatangaje ko hari imodoka hafi miliyoni rwashyize ku isoko zifite ibibazo bya feri, rusaba abazifite kwirinda kongera kuzigendamo, ahubwo bakazisubiza ku ruganda kugira ngo zitunganywe neza.

Iki cyemezo kireba imodoka zo mu bwoko bwa Mercedes-Benz ML, Mercedes-Benz GL na Mercedes-Benz R-Class zasohotse hagati y’umwaka wa 2004 na 2015, kuko zifite ikibazo cya feri ishobora guhagarara gukora, bikaba byateza impanuka.

Ikigo Gishinzwe Ubwikorezi mu Budage cyatangaje ko iki cyemezo kireba imodoka 993,407 zagurishijwe hirya ni hino ku Isi zirimo izigera ku bihumbi 70 zagurishijwe mu Budage, aho uru ruganda rukorera.

Uruganda rwa Mercedes-Benz rwemereye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa iby’aya makuru, ruvuga ko izi modoka zifite ikibazo cyo kuba hari ikosa ryakozwe mu kuzikora rishobora gutuma imikorere ya feri itagenda neza ku buryo rimwe na rimwe umuntu ashobora kuyifata bikanga.

Rwakomeje ruvuga ko rugiye guhamagara abantu baguze izi modoka zishobora kuba zifite ibibazo kugira ngo bikosorwe.

Ruti "Turatangira guhamagara abantu baguze imodoka zishobora kuba zifite ibyo bibazo, izo modoka zikekwa zizasuzumwa, ibizava mu isuzuma bishobora gutuma zisimburizwa ibyuma."

Muri izi modoka Mercedes-Benz yavuze ko zifite ibibazo bya feri hari n’izigaragara ku isoko ry’u Rwanda.

Kugeza ubu uru ruganda ntiruratangaza uko iyi gahunda izakorwa, niba bizasaba ko abaguze izi modoka ziri hirya no hino ku Isi bizasaba ko bazisubiza mu Budage cyangwa niba uru ruganda ruzashyiraho abakozi bo kugenda basanga abakiliya barwo bafite iki kibazo aho bari.

Abakiliya bo mu Budage bo basabwe kuzisubiza ku ruganda.

Imodoka za Mercedes-Benz ML ziri mu zigomba kongera gusuzumwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .