Raporo ngarukamwaka y’iri huriro yagaragaje ko muri uyu mwaka, mu Bushinwa muri rusange haguzwe imodoka miliyoni 31,4, ziyongereye ku gipimo cya 4,5% ugereranyije n’umwaka wa 2023.
Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange u Bushinwa bwohereje mu mahanga, ziyongereyeho hafi 20% zigera kuri miliyoni eshanu.
Iyi raporo isobanura ko imodoka zikoresha icyarimwe umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ibikomoka kuri peteroli (mazutu na lisansi), zageze kuri miliyoni 1,28, ziyongeraho 6,7% ugereranyije n’umwaka wa 2023.
Imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli zo zagabanyutseho 17% mu mwaka wa 2024, zigera kuri miliyoni 11,6 zivuye kuri miliyoni 14 mu 2023.
Ubwiyongere bw’igurwa ry’imodoka z’u Bushinwa zikoresha umuriro w’amashanyarazi rihangayikishije ibihugu bifite inganda zikomeye zikoresha ibikomoka kuri peteroli nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihuriye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Mu 2024, Amerika yateguje ko mu rwego rwo guca intege igurwa ry’imodoka ziva mu Bushinwa, izazishyiriraho umusoro mwinshi, uri ku gipimo cya 100%.
Mu Buyapani ho uruganda Nissan na Honda zagizweho ingaruka n’igurwa ry’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi, zemeranyije kwihuza kugira ngo zishobore guhatana ku isoko mpuzamahanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!