00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka za Tesla hafi ibihumbi 700 zatahuweho ibibazo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 December 2024 saa 12:02
Yasuwe :

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe umutekano wo mu muhanda, NHTSA, cyagaragaje ko imodoka za Tesla 694.304 zifite ibibazo mu ikoranabuhanga rishyirwa mu modoka rifasha kugenzura umwuka uri mu mapine niba uri ku gipimo gikwiye, ‘Tire Pressure Monitoring System [TPMS]’.

Iri koranabuhanga rimenyesha umushoferi mu gihe rimwe cyangwa menshi mu mapine y’imodoka ye afite ikibazo cy’umwuka.

Izi modoka zirimo iza Tesla Model 3 zakozwe hagati ya 2017-2025, iza Model Y zakozwe hagati ya 2020-2025 n’iza Tesla Cybertruck zo mu 2024.

Zihuriye ku kuba ikoranabuhanga rya TPMS ridakora neza, aho itara rigaragaza ibipimo by’umwaka riba muri écran y’imodoka ridakora neza, ku buryo hari impungenge zo kutamenya ayo makuru y’ingenzi bishobora gutuma umushoferi akora impanuka.

Abafite imodoka zifite ibi bibazo bazamenyeshwa ku wa 15 Gashyantare 2025.

Tesla yatangaje ko izakora amavugurura kuri iri koranabuhanga bidasabye ko ba nyirazo bazijyana ku ruganda nyiri zina ‘Free over-the-air software’.

Imodoka za Tesla Cybertruck na zo ziri mu zagaragayeho iki kibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .