Aya makuru yatangajwe n’uru ruganda rw’umunyemari Elon Musk ku wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024.
Ni icyemezo kireba imodoka za Cybertruck zakozwe hagati ya tariki 6 Ugushyingo 2023 na tariki 30 Nyakanga 2024. Izi zose ngo zifite ikibazo mu ikoranabuhanga rihindura umuriro uvuye muri batiri kugira ngo ubashe gukwirakwizwa no mu bindi bice byose by’imodoka.
Tesla yatangaje ko iki kibazo kigira ingaruka ku muvuduko w’imodoka n’imbaraga zayo ndetse bikaba byateza impanuka.
Biteganyijwe ko abazasubiza izi modoka ku ruganda bazazikorerwa ku buntu, iri koranabuhanga rigasimbuzwa, bakabona kongera kuzigendamo.
Cybertruck ni imodoka uruganda rwa Tesla rwashyize ku isoko mu Ugushyingo 2023. Kugeza ubu uru ruganda rumaze kugurisha izirenga ibihumbi 27.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!