Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof. Munyaneza Omar, yabwiye RBA ko amazi aboneka ku kigero gifatika ku buryo kuyatanga bisaba kwagura no gusana imiyoboro anyuramo, bityo akaboneka mu buryo buhoraho.
Ati “Amazi turayafite ariko ntidufite imiyoboro ihagije yo kuyageza ku baturage. Icyo ni cyo tugiye gushyiramo imbaraga muri iyi myaka itanu, kugira ngo na ya miyoboro itageza amazi ku baturage igire ubwo bushobozi.”
Ati “Dushaka kuva ku kintu cyitwa isaranganywa ry’amazi, kugira ngo wa muturage twayahaga gatatu cyangwa kane mu cyumweru na we ayabone buri munsi. Tumaze kugira ingano y’amazi menshi, tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abagereho.”
Prof. Munyaneza yagaragaje ko uko iterambere ry’imiturire n’ibikorwaremezemo ryihuta biri mu bituma amazi akenerwa ku kigero cyo hejuru, bituma hakenerwa izindi nganda ziyatunganya no kongerera ubushobozi izihari.
Hari amagorofa maremare akenera amazi ajya kungana n’akoreshwa mu mudugudu wose, biri mu bigomba gutekerezwaho mu gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’amazi.
WASAC kandi iri kwiga uburyo ikoranabuhanga rihabwa intebe mu gukwirakwiza amazi, aho uturere tune turi gukorerwamo igeragerezwa mu ryo kuvoma hakoreshejwe ikarita.
Iri koranabuhanga WASAC iteganya kugeza henshi mu gihugu, uvoma akoza ikarita ahabugenewe noneho amafaranga akikuraho. Icyo gihe ntihakenerwa umuntu uvomesha cyangwa amasaha ntarengwa.
Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo, bwanagaragagaje ko ubu ibikorwaremezo by’amazi byegerejwe abaturage ku rugero rwa 90%.
imiyoboro 67 igiye gusanwa no kwagurwa iziyongera ku yindi 55 yo mu turere 11 iri gusanwa.
Ikigo WASAC kivuga ko muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1), yongereye ingano y’amazi atangwa buri munsi, iva ku bihumbi 182 m³ igera ku bihumbi 360 m³.
Muri NST2, intego ni uko abaturage bose bazaba babasha kubona amazi meza hafi ya bose.
Ibyo bisobanuye ko imidugudu irenga ibihumbi 14 yo mu gihugu yose izaba irimo amazi, ku buryo umuturage atazajya akora urugendo rw’iminota irenga 30 ajya gushaka amazi.
Indi ntego muri NST 2 ni uko mu myaka itanu iri imbere abaturage barenga miliyoni bazaba bafite amazi meza mu ngo zabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!