Amafaranga azava muri iyo mitungo azahabwa Ukraine nk’ubufasha Amerika imaze igihe iha icyo gihugu ngo kibashe guhangana mu ntambara kimazemo amezi icumi n’u Burusiya.
Abasenateri 68 nibo batoye bemeza iryo tegeko mu gihe 29 baryanze, nkuko Russia Today yabitangaje.
Kugeza ubu Amerika imaze gufatira ibihano ibigo 1077 by’u Burusiya n’abantu 1331 nkuko imibare yo mu kigo Atlantic Council ibigaragaza.
Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo kandi byafatiriwe imitungo ya Banki nkuru y’u Burusiya ifite agaciro ka miliyari 300 z’amadolari.
Biteganyijwe ko uyu mushinga w’itegeko uzemezwa n’Abadepite, gusa amahirwe menshi ni uko bazawutora kuko higanjemo abo mu ishyaka ry’Aba-Democrates riri ku butegetsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!