00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiti ya fentanyl ni urwitwazo: U Bushinwa bwavuze ku ntambara y’ubucuruzi hagati yabwo na Amerika

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 March 2025 saa 03:48
Yasuwe :

U Bushinwa bwagaragaje ko bwiteguye kurinda inyungu z’igihugu cyane izishingiye ku bukungu, bityo budateze guterwa ubwoba n’ibikomeje gukorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo kongerera imisoro ibicuruzwa biva muri iki gihugu cyo muri Aziya.

Imyaka ibaye uruhererekane hari intambara y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bibiri by’ibihangange ku Isi, aho Amerika ishinja u Bushinwa gushyira imbere inyungu zayo gusa, nabwo bukagaragaza impamvu zibivuguruza.

Nyuma y’iminsi mike Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika, yongereye imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, ku rugero rwa 10%.

Uyu mugabo utavugirwamo yavuze ko iyi misoro izagumaho kugeza igihe Guverinoma y’u Bushinwa izagira uruhare mu guhagarika ubucuruzi bwa magendu bw’imiti izwi nka ‘fentanyl’ ishobora gukoreshwa nk’ibiyobyabwenge.

Leta ya Amerika imaze igihe igaragaza ko iyi miti ya ‘fentanyl’ ikorwa bigizwemo uruhare n’ibinyabutabire bikorerwa mu nganda zo mu Bushinwa. Bibarwa ko nibura buri mwaka yica Abanyamerika ibihumbi 75 bayikoresha nk’ibiyobyabwenge.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Lin Jian, yavuze ko iby’iyi miti ari urwitwazo kuriga ngo Amerika yongere imisoro.

Yagize ati “Ikibazo cya fentanyl ni urwitwazo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikoresha mu gushyiraho imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa. U Bushinwa bwasobanuye neza umwanya wabwo inshuro nyinshi kandi buzafata ingamba mu buryo bukomeye mu kurinda uburenganzira n’inyungu zabwo.”

Nyuma y’igihe gito hatangajwe ko hongerewe imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, Minisiteri y’Imari y’u Bushinwa yatangaje ko yashyizeho imisoro mishya kuri bimwe mu bicuruzwa bituruka muri Amerika, harimo umusoro wa 15% kuri gaze na 10% kuri peteroli itunganyije, imashini z’ubuhinzi, imodoka nini n’amakamyo.

Kuri uyu wa Kabiri kandi Ibiro bya Gasutamo mu Bushinwa byatangaje ko byahagaritse imbaho ziva muri Amerika nyuma y’uko zigaragayeho udukoko two mu mashyamba.

Hanahagaritswe kandi kwinjiza muri iki gihugu soya ikurwa muri Amerika n’ibigo bitatu byaho bisanzwe biyijyana mu mahanga kuko zagaragayeho inenge.

Itangazo ryashyizwe hanze ryavugaga ko ibi byemezo byafashwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abashinwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Lin Jian, yavuze ko iby’imiti ya fentanyl ari urwitwazo kuriga ngo Amerika yongere imisoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .