Aid Access, imwe mu masosiyete akomeye atanga imiti ikuramo inda yatangaje ko yakiriye ibyifuzo 10,000 by’abashaka iyo miti mu masaha 24 nyuma yo gutsinda kwa Trump.
Ubusanzwe ku munsi iyi sosiyete isanzwe yakira nibura ibyifuzo 600.
Urubuga Plan C rutanga amakuru yo kubona imiti ikuramo inda rwatangaje ko Trump amaze gutorerwa kuyobora Amerika, rwasuwe n’abagera ku 82,200, mu gihe rwasurwaga n’abantu 4000 cyangwa 4,500 ku munsi mbere y’itorwa rya Trump.
Trump ni umwe mu badashyigikira na mba ibyo koroshya uburyo bwo kubona imiti yo gukuramo inda cyangwa kuboneza urubyaro.
Mu 2022 Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwakuyeho itegeko ryemerera abagore n’abakobwa kubona imiti yo kuboneza urubyaro no gukuramo inda mu buryo bworoshye. Bivugwa ko byakozwe ahanini n’abacamanza Trump yasize ashyize muri urwo rukiko, bafite imyumvire nk’iye.
Trump yavuze ko najya ku butegetsi azakomeza guharanira ko gukuramo inda cyangwa kuboneza urubyaro bikorwa bitari mu kavuyo, zikaba serivisi zihariye zihabwa ababikwiriye gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!