00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Imisoro yashyiriweho u Bushinwa ishobora kongerwaho 50%

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 April 2025 saa 07:23
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mu gihe u Bushinwa bwakwibeshya bukongera imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, na yo izahita yongera umusoro wa 50% ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa.

U Bushinwa bwamaze kuvuga ko buzihorera, bukongera umusoro wa 34% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, ungana n’uwo Amerika yashyiriyeho ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa.

Uyu musoro waje ari inyongera ku wundi ungana na 20% wari washyizweho mbere, bivuze ko muri rusange ibicuruzwa biva mu Bushinwa byagombaga gutangira gusora umusoro wa 54% mbere yo kwinjira muri Amerika.

Gusa uyu musoro ushobora no kwiyongeraho undi ungana na 50%, mu gihe u Bushinwa butaba butangaje ko bwisubiyeho, bugahagarika umugambi wo gushyira umusoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika.

Trump yavuze ko u Bushinwa nibutisubiraho kugeza ku itariki ya 8 Mata 2025, Amerika izongera 50% ku misoro yari yashyizweho, bivuze ko imisoro yaka ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa, yaba ari 104%.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubusabe bw’u Bushinwa bwo kuganira na Amerika bwahita bukurwaho burundu, icyakora ashimangira ko ibiganiro n’ibindi bihugu byo bizatangira vuba.

Amerika yazamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye ivuga ko na byo byasoreshaga imisoro y’umurengera ku bicuruzwa ibyoherezamo, cyangwa bikagira inzitizi nyinshi zikumira ibicuruzwa bya Amerika ku masoko yo muri ibyo bihugu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko imisoro icibwa ibicuruzwa bituruka muri Bushinwa ishobora kwiyongeraho 50%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .