Iyi banki yari yarateganyije ko ubukungu bwa Amerika buzazamuka ku kigero cya 1%, mu gihe ibyago by’uko bwahungabana, bukaba bwanamanuka aho kuzamuka (recession), byari kuri 35%.
Gusa kubera iyi misoro, iyi banki iteganya ko ubukungu bwa Amerika butazazamuka kuri iki kigero, ahubwo ko buzazamuka ku kigero cya 0.5%, ibi nabyo bikaba bishobora kutagerwaho bitewe n’uko abashoramari batereye icyizere ubu bukungu, bityo bakaba barabaye babitse amafaranga yabo aho kuyashobora ngo abyare umusaruro.
Amerika yashyizeho umusoro ku bicuruzwa byose byinjira muri icyo gihugu, bigomba kujya byishyura 10% by’umusoro, hatitawe ku ngano yabyo. U Burayi bwashyiriweho umusoro wa 20%, u Bushinwa bushyirirwaho uwa 34% ndetse bunavuga ko buzihorera nabwo bukongera umusoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika.
Ibi byemezo bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 9 Mata, aho Goldman Sachs ivuga ko yiteze ko bimwe mu bihugu biri kuganira na Amerika, bizagabanyirizwa imisoro bisabwa. Icyakora ngo mu gihe bitagenda gutyo, nta kabuza ko ubukungu bw’iki gihugu bwasubira inyuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!