00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirabyo yakangaranyije abantu muri White House

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 August 2022 saa 07:35
Yasuwe :

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi batangaje ko impinduka mu miterere y’ikirere zikomeje gutuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibasirwa n’inkuba n’imirabyo, nyuma y’uko imirabyo yakubitiye hafi ya White House, abantu batatu bagapfa abandi ubuzima bwabo bukaba buri mu kaga.

Muri Amerika ubushyuhe buri kuzamuka, aho umwuka wapimwe wari ku bushyuhe bwa dogere celsius 34, zazamutseho eshatu ugereranyije ikigero ubusanzwe bwariho mu myaka hafi 30 ishize.

Ubushyuhe kandi buzakomeza kuzamuka mu minsi iri imbere aho byitezwe ko bishobora gutuma n’imirabyo nayo iboneka cyane mu gihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2014 bwagaragaje ko muri Amerika imirabyo iziyongeraho 50%, aho ngo mu gihe ubushyuhe buzajya bwiyongeraho dogere celsius imwe, ni nako n’imirabyo izajya yiyongeraho 12%.

Muri Leta ya Alaska byitezwe ko imirabyo izazamukaho 17% bwa mbere guhera mu 1980. California nayo mu bihe bishize yibasiwe n’imirabyo myinshi kuko ubushakashatsi bugaragaza ko ari ibihumbi 14 yabonetse mu 2020.

Usibye Amerika, ikindi gihugu bivugwa ko kizibasirwa n’imirabyo myinshi ni Brésil hamwe n’u Buhinde.

Amerika ikomeje kwibasirwa n'imirabyo ku buryo budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .