00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino Olempike 2020 mu isura idasanzwe, Amerika yafatiye ibihano Cuba, Abashinwa 33 bamaze kwicwa n’imyuzure: Avugwa mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu, hateganyijwe ibirori bifungura imikino Olempike 2020 iri kubera i Tokyo mu Buyapani, nyuma y’umwaka umwe w’ubukerererwe bwatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ni imikino iri kuba mu bihe bidasanzwe kuko icyorezo cya Covid-19 kitagabanutse nk’uko byari byitezwe muri Werurwe umwaka ushize, ubwo abateguraga iyi mikino bavugaga izaba ‘ikinyemetso cy’indunduro y’icyorezo cya Covid-19."

Iki cyizere ariko cyaraje amasinde kuko ibikorwa by’ikingira ry’iki cyorezo bitagenze neza ku isi hose, kubera ko ibihugu bikennye byabuze inkingo zo guha abaturage babyo kabone nubwo byari bifite ubushobozi bwo kuzigura. Ni mu gihe ibihugu bikize byikubiye inkingo ariko na byo bikaba bigihanganye n’ubwiyongere bw’iki cyorezo kuko abaturage benshi banze kuzifata.

Kuri ubu iyi mikino iri kuba mu gihe Umujyi wa Tokyo washyizwe mu bihe bidasanzwe bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’iki cyorezo, dore ko ibikorwa by’ikingira mu Buyapani bitagenze ku muvuduko mwiza kuko kimwe cya gatatu cy’abaturage ari bo bamaze gukingirwa gusa.

Abakinnyi 11.300 baturutse mu bihugu 207 bari guhatanira imidali izatangwa mu birori 339, bizakorwa mu rwego rwo guhemba abazahiga abandi mu mikino 34 irimo itanu mishya itegerejwe muri iyi mikino mpuzamahanga.

Abagore bagize 48.8% by’abazitabira iyi mikino, ari na bwo bwa mbere yitabiriwe n’abagore benshi, mu gihe akayabo ka miliyari 15.8% ari yo ngengo y’imari y’iyi mikino, yiyongereyeho 22% bitewe n’idindira ryayo. Ni yo mikino ya mbere ihenze mu mateka y’imikino Olympique.

Hagati aho, ibikorwa byo gukingira abakinnyi bose biri kuba buri munsi, buri wese akambara agapfukamunwa aho ari hose uretse gusa mu gihe ari kurya cyangwa kunywa amazi, aryamye, ari kurushanwa no mu gihe ari kwitoza.

Ibi ariko ntibyabujije ko abakinnyi umunani bamaze gusanganwa iki cyorezo, ndetse hari impungenge ko uyu mubare ushobora kwiyongera.

Imikino ya Olympique 2020 yatangiye muri Tokyo iri mu bihe bidasanzwe kubera ubwandu bwa Covid-19

===================================================

Amerika yafatiye Cuba ibihano

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano by’ubukungu Minisiteri y’Umutekano muri Cuba nyuma yo kuyishinja kugira uruhare mu bikorwa byo gufunga no kuvogera uburenganzira bw’abaturage ibihumbi bamaze iminsi bigaragambya mu mihanda, banenga Leta kubera ibibazo by’ubukene biri mu gihugu.

Uretse Minisiteri y’Umutekano, Amerika yanafatiye ibihano Alvaro Lopez Miera usanzwe ari mu basirikare bakuru muri Cuba, akaba ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo guta muri yombi abigaragambya.

Mu minsi ishize abaturage ibihumbi bagiye mu mihanda bamagana ibiciro birimo iby’ibiribwa bikomeje kuzamuka cyane ndetse n’ubushomeri bwafashe indi ntera. Leta ya Cuba yohereje ingabo n’abapolisi ku mihanda bata muri yombi abari mu myigaragambyo, aho bikekwa ko abantu 500 biganjemo urubyiruko rutavuga rumwe na Leta bafunzwe, bakaba bashobora gukatirwa ibihano bishobora kugera ku myaka 20 y’igifungo.

Cuba yari yashinje Amerika kuba inyuma y’iyi myigaragambyo, ibintu Amerika yateye utwatsi ahubwo ikavuga ko ‘ibikorwa byo guhana abahungabanya umutekano w’abaturage ba Cuba bizakomeza’.

Mu bihe byo kwiyamamaza, Perezida Biden yari yarasezeranye kuzateza imbere umubano wa Cuba na Amerika, wari waratangiye kubakwa na Barack Obama ariko ukaza kongera kwangizwa na Donald Trump.

Amerika yafatiye Minisiteri y'Umutekano muri Cuba ibihano kubera uruhare yagize mu gufunga abaturage bamaze iminsi bigaragambya

================================================

Ubushakashatsi bwagaragaje ko urukingo rwa Pfizer rukwiye guterwa nyuma y’ibyumweru umunani

Ubushakashatsi bwari bumaze igihe bubera mu Bwongereza, bwagaragaje ko urukingo rwa Pfizer rutanga umusaruro wisumbuye iyo hagati y’urwa mbere n’urwa kabiri hanyuzemo ibyumweru umunani, aho kuba bitatu nk’uko byari bisanzwe.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange urukingo rwa Pfizer rufite ubushobozi bwo kurinda Covid-19 ku kigero cya 95%, ariko rukanarinda ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Delta ku kigero cya 88%, akaba ari yo mpamvu kurufata nyuma y’ibyumweru bitatu cyangwa umunani byose ari ingenzi.

Urukingo rwa AstraZeneca nirwo rwari ruzwiho gutanga umusaruro iyo hagati ya doze zombi haciyemo ibyumweru 12.

Abahanga bemeza ko iyo urukingo rwa kabiri ruterwa nyuma y’igihe kirekire bishobora kugira ingaruka nziza zirimo ko abantu benshi bahabwa doze ya mbere y’urukingo ifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kuba yarwara akaremba, nubwo idatanga ubwirinzi bwuzuye ku cyorezo cya Covid-19. Icyakora nanone bishobora kugira ingaruka mbi kuko iyo uko hashira igihe kinini abantu badahawe urukingo rwa kabiri, birangira bamwe barambiwe ntibazarufate burundu.

Urukingo rwa Pfizer rutanga umusaruro iyo rutewe nyuma y'ibyumweru umanini kurusha nyuma y'ibyumweru bitatu

=================================================

Abantu 33 bamaze kwicwa n’umwuzure ukomeye mu Bushinwa

Inzego z’ubutabazi mu Bushinwa ziratangaza ko abantu 33 bamaze kwicwa n’umwuzure ukomeye cyane uherutse kuba mu Ntara ya Henan iri rwagati mu Bushinwa.

Zhengzhou, Umurwa Mukuru wa Henan, niwo wibasiwe cyane n’iyi myuzure yatewe n’imvura idasanzwe yaguye muri uwo Mujyi, amazi akaza gusanga abantu muri gari ya moshi iri munsi y’ubutaka akabagoteramo, akazamuka akabagera mu gituza bamwe bagatangira kubura umwuka ari na byo byabaviriyemo urupfu.

Ibipimo byerekana ko imvura yaguye mu munsi umwe igateza uwo mwuzure, iba iteganyijwe kugwa mu gihe cy’umwaka wose, ndetse hari n’abavuze ko ubukana bw’imvura yaguye bwaherukaga kubaho mu myaka 1000 ishize, icyakora inzego z’iteganyagihe mu Bushinwa zabiteye utwatsi zivuga ibikorwa byo gupima ibipimo by’imvura iri bugwe byatangiye mu 1951, bityo ko nta cyemeza ko iyi mvura ari yo nyinshi yaguye mu myaka 1000 ishize.

Abantu umunani ntibarabonerwa irengero, aho bikekwa ko batwawe n’imivu ifite ubukana bukomeye yakurikiye iyi mvura. Abahanga mu by’imihindagurikire y’ikirere bavuze ko Leta y’u Bushinwa ikwiye gushyiraho uburyo burambye bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuko ibiza nk’ibi bizakomeza kwiyongera mu mijyi minini yo mu Bushinwa.

Imvura idasanzwe imaze gusenya ibikorwaremezo byinshi mu Bushinwa, ndetse abantu 33 bamaze kwitaba Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .