00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibare y’abapfa bahuhuwe muri Canada ikomeje kwiyongera

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 12 December 2024 saa 02:31
Yasuwe :

Imibare y’abapfa bahuhuwe, ibizwi nka ‘euthanasie’ muri Canada ikomeje kwiyongera, aho mu bantu 20 bapfa, umwe muri bo aba yahuhuwe.

‘Euthanasie’ ni uburyo bukorwa kwa muganga. Bikorwa iyo bigaragaye ko umuntu ari hafi gupfa kandi ari kubabara cyane cyangwa yaragiye muri koma ubwenge butazagaruka.

Imibare igaragaza ko abantu 15.300 ari bo bahuhuwe mu 2023, ibingana na 4,7% by’imfu zose zagaragaye muri Canada muri uwo mwaka.

Igaragaza ko abasaba guhugurwa biyongereyeho 16% mu 2023, icyakora ukaba umubare muto ugereranyije n’impuzandengo y’ubwiyongere bwa 31% mu myaka yabanje.

Abangana na 96% basabye guhuhurwa byagaragaraga ko bazapfa ariko bishwe n’urupfu rusanzwe, mu gihe 4% bahuhuwe bari bafite indwara zidakira, zirangajwe imbere na kanseri.

Abapfa bahuhuwe muri Canada ni abari ku mpuzandengo y’ikigero cy’imyaka 77, ab’uruhu rwera bihariye 96% by’abasaba guhuhurwa.

Intara ya Quebec ni yo yihariye benshi mu basaba gupfa bahuhuwe, aho 37% by’abapfa baba bahuhuwe.

Imibare y’abapfa bahuhuwe muri Canada biteganywa ko iziyongera kuko Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu iri gushaka kongera abafite indwara zo mu mutwe mu bemerewe icyo gikorwa, bitarenze 2027.

Umubare w'abapfa bahuhuwe ukomeje kwiyongera muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .