‘Euthanasie’ ni uburyo bukorwa kwa muganga. Bikorwa iyo bigaragaye ko umuntu ari hafi gupfa kandi ari kubabara cyane cyangwa yaragiye muri koma ubwenge butazagaruka.
Imibare igaragaza ko abantu 15.300 ari bo bahuhuwe mu 2023, ibingana na 4,7% by’imfu zose zagaragaye muri Canada muri uwo mwaka.
Igaragaza ko abasaba guhugurwa biyongereyeho 16% mu 2023, icyakora ukaba umubare muto ugereranyije n’impuzandengo y’ubwiyongere bwa 31% mu myaka yabanje.
Abangana na 96% basabye guhuhurwa byagaragaraga ko bazapfa ariko bishwe n’urupfu rusanzwe, mu gihe 4% bahuhuwe bari bafite indwara zidakira, zirangajwe imbere na kanseri.
Abapfa bahuhuwe muri Canada ni abari ku mpuzandengo y’ikigero cy’imyaka 77, ab’uruhu rwera bihariye 96% by’abasaba guhuhurwa.
Intara ya Quebec ni yo yihariye benshi mu basaba gupfa bahuhuwe, aho 37% by’abapfa baba bahuhuwe.
Imibare y’abapfa bahuhuwe muri Canada biteganywa ko iziyongera kuko Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu iri gushaka kongera abafite indwara zo mu mutwe mu bemerewe icyo gikorwa, bitarenze 2027.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!