Donald Trump Jr w’imyaka 42 yanduye Coronavirus mu ntangiriro z’iki Cyumweru ndetse yahise yishyira mu kato ubwo yabimenyaga.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi we rivuga ko uyu mugabo nta bimenyetso by’iki cyorezo yari afite ubwo yapimwaga akagisanganwa.
Don Jr ni umwana wa kabiri wa Trump wanduye iki cyorezo kuko na Barron Trump w’imyaka 14 nawe yacyanduye mu kwezi gushize gusa aza gukira.
Umugore we, Kimberly Guilfoyle, wahoze ari Umunyamakuru wa Fox News nawe muri Nyakanga yanduye iki cyorezo gusa yaje gukira, bigaragara ko atigeze yanduza umugabo we muri icyo gihe.
Hari amakuru avuga ko Don Jr yaba afite indoto z’uko umunsi umwe aziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Usibye abana ba Trump, nawe ubwe yanduye iki cyorezo hamwe n’umugore we Melania Trump gusa baza gukira nyuma y’igihe gito.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!