00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imfungwa ya mbere ikuze yari ifungiye Guantanamo yarekuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 03:39
Yasuwe :

Saifullah Paracha, wafatwaga nk’imfungwa ya mbere ikuze yari iri muri Gereza ya Guantanamo yafunguwe nyuma y’imyaka 20 yari ishize afunze azira gutera inkunga ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda.

Saifullah Paracha ukomoka muri Pakistan yatawe muri yombi mu 2003 afatiwe muri Thailand. Yashinjwaga ibyaha byo gutera inkunga Al-qaeda nubwo atigeze agezwa imbere y’urukiko na rimwe.

Muri Gicurasi nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanzuye ko uyu mugabo w’imyaka 75 arekurwa ngo kuko atari agiteje umutekano muke kuri iki gihugu.

Saifullah Paracha akimara kurekurwa yahise yoherezwa iwabo muri Pakistan.

Mbere yo gutabwa muri yombi, Saifullah Paracha yari umwe mu bacuruzi bakomeje mu gihugu cye.

Gereza ya Guantanamo iracyafungiyemo abantu Amerika ishinja iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .