00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IMF yatanze umuburo ku ideni ry’Isi rigiye kuruta ubukungu bwayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 October 2024 saa 11:40
Yasuwe :

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyagaragaje ko hakwiriye gufatwa ingamba zifatika zigamije guhangana n’ubwiyongere budasanzwe bw’ideni ry’ibihugu byo ku Isi, byitezwe ko rizaba ryaruse ingano y’ubukungu bwayo mu 2030.

Magingo aya, ibihugu bifite ubukungu buto, ubuciriritse n’ubunini nk’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biri gufata amadeni menshi, ibituma ingano y’ideni ry’Isi muri rusange imaze kurenga miliyari 1000$, aho ingana na 93% by’umusaruro mbumbe w’Isi.

Mu 2030, iri deni rizaba rimaze kurenga 100% by’umusaruro mbumbe w’Isi, kandi uko ideni rizamuka, ni nako kuryishyura bigenda birushaho kugorana.

Ku bihugu bifite ubukungu buciriritse, IMF igaragaza ko kimwe mu bituma iri deni rizamuka cyane muri rusange harimo ishoramari rya leta rihomba, kandi ugasanga ryashyizwe mu bikorwa hifashishijwe ideni.

Ibi biba ari igihombo cy’uburyo bubiri kuko uretse guhomba ku mushinga wagombaga gutanga inyungu, igihugu kinasigara kigomba gukura amafaranga mu zindi nzego, kugira ngo hishyurwe rya deni ritabyajwe umusaruro.

Hari kandi ikibazo cy’umwenda ufatwa ariko ntubarurwe, ugize ahanini hagati ya 1% na 1.5% by’ideni ryose ry’igihugu. Kenshi ibi bikunze kuba mu bihugu byiganjemo ruswa cyangwa se bidafite inzego zishobora kugenzura neza imikorere y’urwego rw’imari.

IMF ivuga ko ikibazo cy’amadeni kizakomeza kugaragara mu minsi iri imbere bijyanye n’uburyo ibihugu bikomeje gushyira imbaraga mu mishinga igamije kubifasha guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ndetse no guhangana n’ikiguzi cyo gusana ibyangizwa n’ibiza, gikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi.

Ibibazo by’ubucuruzi biri hagati y’ibihugu bikomeye ku Isi nabyo bizarushaho kugira ingaruka ku bukungu bw’Isi, mu gihe igurwa ry’intwaro naryo rikomeje gufata indi ntera hirya no hino, ahanini bitewe n’ingamba zo kongera umutekano ziri gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu bitandukanye.

Iki Kigega gitanga inama zisaba ibihugu kugerageza kongera amafaranga byinjiza cyane cyane aturutse mu misoro ndetse no gukoresha neza imari bifite, binyuze mu kugabanya imishinga itabyara inyungu ishorwamo n’ibihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .