00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IMF yagaragaje ingaruka z’icyemezo cyo kongera imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 January 2025 saa 08:13
Yasuwe :

Ikigega mpuzamahanga cy’Ubukungu, IMF, cyatangaje ko mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakongera imisoro ku bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu nk’uko Donald Trump yabisezeranyije, bishobora kugira ingaruka zitoroshye ku bukungu bw’Isi bugihanganye no kwigobotora ingaruka za Covid-19.

Trump yavuze ko natangira inshingano ze nka Perezida wa Amerika, icyo gihugu kizongera umusoro ungana na 20% ku bicuruzwa byose byinjira muri Amerika, uwo musoro ukaba 25% kuri Canada na Mexique, iki kikaba ari nacyo gihugu gikorana ubucuruzi bwinshi na Amerika.

Iyo bigeze ku Bushinwa, Trump yavuze ko uyu musoro ushobora kugera kuri 35% gusa ukaba ushobora no kwiyongera ku bicuruzwa bimwe na bimwe, birimo nk’imodoka zikoresha amashanyarazi zo zishobora no kurushaho gukumirwa burundu.

Ibi byose, IMF ivuga ko bizatuma ubukungu bw’Isi burushaho kugenda biguru ntege, cyane ko Amerika ari cyo gihugu gutumiza ibicuruzwa byinshi ku Isi.

Zimwe muri izo ngaruka, zirimo kuba ibihugu, cyane cyane ibiri mu nzira y’amajyambere, byarushaho kugorwa no kwishyura amadeni byafashwe muri IMF ndetse na Banki y’Isi, kuko amadevize byinjizaga aturutse mu gucuruza n’ibihugu by’amahanga, yagabanuka.

Ibi kandi ngo bizarushaho gutanga urugero rubi ku bindi bihugu, bikoreshe ubucuruzi nk’intwaro yo kwihimuranaho mu gihe bifitanye amakimbirane, bityo ingaruka zabyo zirushaho kuba nyinshi.

Ibihugu birimo u Bushinwa n’ibyo mu Burayi bitegereje kubera niba ibyavuzwe na Trump bizakorwa ku bicuruzwa byose byoherezwa muri Amerika, cyangwa se niba bizakorwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe, ibi bikaba byagira ingaruka nke.

Trump avuga ko ari ngombwa kongera imisiro y’ibicuruzwa bituruka mu mahanga mu rwego rwo gufasha Abanyamerika gukorera ibicuruzwa muri Amerika, ibyo avuga ko byateza imbere ubukungu bw’icyo gihugu busanzwe ari ubwa mbere buteye imbere kurusha ahandi hose ku Isi.

Icyemezo cyo kongera umusoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika kizagira ingaruka ku bukungu bw'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .