Aya mategeko ashyiraho ibihano biremereye ku mbuga za internet zisabwa kugira ibyo zisiba biba bibangamiye umutekano w’u Burusiya ntizibisibe. Zimwe muri izi mbuga ni Facebook, YouTube na Twitter.
Ikigo kitazubahiriza aya mategeko kizacibwa 20% by’amafaranga cyinjije mu Burusiya muri uwo mwaka.
Aya mategeko kandi ahana umuntu ushobora kwinjira akoresheje imbuga za internet, akagera mu makuru y’ibanga y’umwe mu bakozi bashinzwe umutekano mu Burusiya.
Itegeko rindi ni irishyiraho igihano cy’imyaka itanu ku mukozi w’igihugu kitari u Burusiya, uzatangaza amakuru y’ibinyoma kuri icyo gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!