Airspeeder iri mu mushinga mugari wo gutegura irushanwa ryo gutwarira imodoka mu kirere, aho zizajya zinyura mu nzira yo hejuru, abantu bagahagarara ahitaruye bakihera ijisho.
Hazashyirwaho ahantu izo modoka zizajya zihagurukira (vertiport) n’aho zizajya ziparika igihe bibaye ngombwa ko zikenera gushyiramo izindi batiri.
Ni umushinga Airspeeder igaragaza ko ugamije kujyanisha siporo n’ibyishimo by’abakunzi bayo mu buryo burambye.
Kuva mu 2022, Airspeeder ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, ziguruka mu buryo bwo kurushanwa. Gusa intego nyamukuru y’iyo Sosiyete ni ugutegura amarushanwa y’imodoka ziguruka zitwawe n’abantu, mu irushanwa igaragaza ko rizaba rwitwa ’Formula One of the Skies’. Ugenekereje mu Kinyarwanda, ni Formula One ibera kirere.
Formula One rifatwa nka rimwe mu marushanwa mpuzamahanga yo gutwara imodoka akunzwe kurusha andi ku Isi, ariko abera ku butaka.
Ubu Airspeeder yatangiye imikoranire na sosiyete y’Ubwubatsi y’Abanyamerika, HOK, kugira ngo ikore igishushanyo cyerekana uko ’vertiport’ izo modoka zizajya zihagurukiraho izaba imeze.
Stephen Sidlo ushinzwe ishami ry’imenyekanishabikorwa muri Airspeeder yagize ati “Twizeye ko irushanwa ry’imodoka ziguruka rizazana impinduka mu buryo bwo gutwara imodoka, iterambere ry’ikoranabuhanga ryo guhagurutsa no kumanura imodoka ziguruka ndetse n’iry’izikoresha amashanyarazi, ibintu bizafasha uruganda rwose muri rusange.”
Yosobanuye ko “Iyi mikoranire na HOK itagaragaza siporo nshya gusa, ahubwo inerekana ahazaza h’imodoka zihuta cyane kandi mu buryo burambye.”
Airspeeder igaragaza ko ibikorwaremezo birebana n’iryo rushanwa bizubakwa mu buryo abazajya baza kwihera ijisho bazabasha kureba aho imodoka zihagurukira kugeza aho zisoreza irushanwa nta kintu na kimwe kibacitse.
Ku ikubitiro, irushanwa rizabasha kwakira amakipe 10 n’imodoka 20.
Icyakora iyo ‘vertiport’ wagereranya n’zigiro ry’umushinga wose ntiharamenyekana igihe izubakirwa n’ahantu izubakwa, kimwe n’ikiguzi bizatwara.
Imodoka za Airspeeder Mk4, ubwoko bwa mbere Airspeeder yakoze butwarwa n’abantu, ni zo zishobora kuzifashishwa muri iryo rushanwa mu gihe ryaba ritangiye. Izindi iyo sosiyete yakoze zitwarwa nta muntu uzirimo (remotely).
Ni imodoka ibasha kugenda ku muvuduko wa kilometero 360 mu isaha. Yakorewe i Adelaide mu Majyepfo ya Australia, ikaba ifatwa nk’iya mbere ifite umuvuduko uhambaye mu modoka zigendera mu kirere.
Ikoranye Ikoranabuhanga ry’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI) riyiha ububasha nk’ubwi izifashishwa muri Formula One.
Ifatwa kandi nk’iyafunguye amarembo y’umushinga w’irushanwa ry’imodoka ziguruka zitwawe n’abantu.
Airspeeder yateganyije ko isiganwa rya mbere ry’imodoka zitwawe n’abantu mu kirere rizaba mu 2024, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana itariki ihamye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!