00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga rya AI riri gufasha abatazi Icyongereza mu Buhinde

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 28 August 2024 saa 06:48
Yasuwe :

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abayobozi bo muri Alphabet Inc, Google, Microsoft, ndetse na Meta bahuye n’abahanga mu ikoranabuhanga bo mu Mujyi wa Bangalore mu Buhinde bashinze Sosiyete ya Sarvam AI yubatse ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano [AI] ryifashishwa n’ibigo mu koroshya itumanaho n’abakiliya babyo.

Sarvam AI yahawe akabyiniriro ka ‘OpenAI yo mu Buhinde’ kubera ubushobozi ifite. Iri koranabuhanga ryubatswe n’iyi sosiyete rifasha ibigo mu gutumanaho n’abakiliya babyo ariko mu buryo bw’amajwi. Umwihariko waryo ni uko rikoresha indimi 10 gakondo zo mu Buhinde.

Abaryubatse baritoje gutanga ibisubizo hifashishijwe amakuru yo muri izo ndimi ku buryo umuntu avuga mu rurimi runaka, iri koranabuhanga rigasesengura iryo jwi hanyuma rikarishyira mu buryo bw’inyandiko, bitewe n’amakuru rifite rigashaka igisubizo kiboneye mu buryo bw’inyandiko rikayihinduramo ijwi riri mu rurimi umukiliya yifuje gukoresha, akabona kuryumva.

Rikora nk’umu-agent w’ikigo uba ufite inshingano zo kwitaba telefoni no gusubiza ibibazo by’abakiliya.

Ikigo gikenera iyi serivisi gisabwa kwishyura ifaranga rimwe ry’akoreshwa mu Buhinde [angana na 15.80 Frw] ku munota umwe gusa.

Umuherwe akaba yaranashoye imari muri iri koranabuhanga, Vinod Khosla, yavuze ko “Izi robot z’ijwi zifite ubushobozi bwo kugera ku bantu miliyari imwe”.

Si Sarvam AI gusa kuko mu Buhinde hari amasosiyete menshi na yo yashoye imari mu kubaka ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ryifashishwa n’Abahinde.

Ni ukwiyemeza kw’ibigo byinshi kwasembuwe n’uko ahanini izindi porogaramu nyinshi nka ChatGPT usanga hari indimi nyinshi zitabonekaho kandi hari abaturage b’u Buhinde benshi batazi Icyongereza.

Urugero nka Sosiyete ya Gnani AI iterwa inkunga na Samsung, itanga serivisi imeze nk’iya Sarvam AI mu bigo by’ubwishingizi, ibigo bitanga serivisi zo gutiza imodoka n’amabanki mu Buhinde aho nko ku munsi zisubiza telefoni z’abakiliya zibarirwa mu bihumbi.

Ikoranabuhanga ry’iyi sosiyete rikoreshwa n’Ikigo gikomeye cyo mu Buhinde gikora kikanacuruza imodoka cya Tata Motors Ltd, mu gutanga amakuru n’ibisubizo ku modoka zigezweho n’andi ajyanye n’ibikoresho.

Hari kandi indi sosiyete ya CoRover AI, na yo itanga serivisi nk’iyi ‘Ask Disha voice’ mu ndimi gakondo 14 zo mu Buhinde, ikoreshwa cyane n’ikigo cya leta gishinzwe imihanda ya gari ya moshi na polisi.

Iyi serivisi ikoreshwa na sosiyete icuruza amatike ya gari ya moshi mu Buhinde, IRCTC. Iri koranabuhanga rigura amatike rikanayishyura mu izina ry’umukiliya we abirisabye hifashishijwe ijwi gusa.

Vivek Raghavan, umwe mu bashinze ikigo cya Sarvam, yavuze ko ibigo nka OpenAI n’ibindi byubaka ikoranabuhanga ariko kubera kutagira amakuru ahagije y’indimi zivugwa ahandi bigatuma imikoreshereza yazo igenda itadukanye bitewe n’ahantu.

Ku rundi ruhande umwe mu bashinze ikigo cya Gnan akaba n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Ganesh Gopalan, yavuze ko “Ikoranabuhanga rya AI ryubatswe mu buryo bwihariye rigenewe abantu runaka rirushaho kuba ryiza ntirihende cyane kandi bikaba byoroshye ko ryakirinda gukora amakosa asanzwe abaho mu zindi AI.”

Nubwo sosiyete nyinshi muri iki gihugu zisa nk’izishishikajwe cyane n’isoko ryo mu gihugu, zimwe muri zo zatangiye guhanga amaso isoko ryo hanze y’u Buhinde nko mu Burasirazuba bwo Hagati n’u Buyapani.

Urugero nk’ikoranabuhanga rya sosiyete ya Gnani AI,riri gukoreshwa muri Califonia n’ikigo cya Harley-Davidson mu koroshya itumanaho hagati yacyo n’abakiliya bacyo bakoresha ururimi rwo muri Espagne.

Ikoranabuhanga rya AI riri gufasha abatazi Icyongereza mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .