Iki kigo cyatangaje ko kigiye gushyira imbaraga mu ikorwa ry’izo drones hifashishijwe ikoranabuhanga rya 3D, rituma hakorwa nyinshi mu gihe gito.
Drones z’iki kigo ziri mu zifashishwa mu rugamba Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya, zikaba zaratanzwe nk’impano n’ibihugu birimo u Bwongereza.
Helsing yatangaje ko muri uyu mwaka igiye gushyira imbaraga mu gukora izo drones nyinshi zishoboka kuko abazikeneye babaye benshi, kandi zikaba zidahenze ukurikije izindi ziri ku isoko binganya ubushobozi.
Izi drones zifite ikoranabuhanga rya AI, rizifasha gukomeza gukora no gushaka inzira y’aho umwanzi ari n’iyo ryahura n’irindi koranabuhanga nk’irikoreshwa n’u Burusiya, rituma akenshi drones zoherejwe ku rugamba zitakaza ihuzanzira (network).
Iza Helsing bavuga ko n’iyo zakwinjirirwa zigatakaza ihuzanzira, AI irimo izajya izifasha kongera kwisuganya zikamenya aho uwo zoherejwe kurwanya aherereye.
Ubu bwoko bwa drones bufite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 100 zitaragira ikibazo. Ikigo Helsing cyashinzwe mu 2021. Kuri ubu kibarirwa agaciro ka miliyari 4.9 z’Ama-Euro.
Iki kigo cyatangaje ko gishaka gufungura ishami mu Bwongereza mu myaka itanu iri imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!