Mu rukerera rwo ku wa 11 Nzeri 2024 ni bwo iki kiganiro cyabaye.
Cyatambukijwe imbonankubone kuri televiziyo ya ABC News, kiyoborwa n’abanyamakuru David Muir na Linsey Davis. Cyabaye mu buryo butari busanzwe kuko ari bwo bwa mbere mu mateka y’ibi biganiro cyabaye nta bayoboke b’amashyaka ahatanye bahari.
Abarebye iki kiganiro mpaka baruta cyane abarebye icyahuje Trump na Joe Biden cyarebwe n’abarenga miliyoni 51, ariko bari bake ku barebye icyahuje Trump na Hillary Clinton mu 2016 cyarebwe n’abarenga miliyoni 84.
Abantu bafite imyaka 55 kuzamura ni bo bari biganje muri miliyoni 67,1 zakurikiranye uko ingingo zisukiranyaga hagati ya Trump na Kamala, kuko bangana na miliyoni 41,3.
Abari hagati y’imyaka 35-54 bangana na miliyoni 16,9 ni bo bakurikiranye iki kiganiro mu gihe abafite imyaka iri hagati ya 18-34 bakirebye bangana na miliyoni 6,5.
Iyi mibare ya Nielsen Holdings Plc ni iy’abakurikiranye iki kiganiro kuri televiziyo, kuko hatabariwemo abagikurikiye ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!