U Bwongereza: Ikibumbano cya Baden-Powell washinze aba-Scouts kigiye gukurwaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kamena 2020 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Ikibumbano cya Robert Baden-Powell benshi bazi nk’intwari yashinze umuryango w’aba-Scouts, kigiye gukurwa ahitwa Poole Quay kubera ubwoba bw’uko kiri ku rutonde rw’ibizibasirwa n’abigaragambya bamagana ivanguraruhu.

Iki kibumbano kimaze imyaka 12, kigiye gukurwaho nyuma y’inama zatanzwe na polisi zo kukirinda. Gusa hari abdepite bagaragaje ko batishimiye ko cyakurwaho.

Baden-Powell yapfuye mu 1941 afite imyaka 83, yakunze kunengwa cyane n’impirimbanyi zimushinja ivanguraruhu, kwanga ababana bahuje ibitsina ndetse no gushyigikira Adolf Hitler.

Hari bamwe bagaragaza ko iki kibumbano gikwiye gukurwaho burundu, Baden-Powell akajya yibukirwa ku bikorwa bye aho kwibuka we nk’umuntu. Ni mu gihe hari abandi bifuza ko iki kibumbano cyazongera gusubizwaho.

Sir Robert Syms, umudepite wo mu ishyaka ry’abagendera ku mahame ya kera yanditse kuri Twitter atemeranya no gukuraho iki kibumbano burundu.

Ikibumbano cya Baden-Powell cyashyizwe mu kirwa cya Brownsea ahitwa Poole Harbour mu 2008, kikaba cyarashyizwe aho umuryango w’aba-Scouts watangiriye.

Umuyobozi wa Bournemouth, Christchurch na Poole,Vikki Slade, yavuze ko iki kibumbano kizakurwaho kikabikwa ahantu hatekanye.

Abigaragambya bamagana ivangura bakomeje gukaza umurego no kwibasira cyane ibibumbano bitandukanye. Ku cyumweru bahanuye ikibumbano cya Edward Colston, wamamaye mu gucuruza abacakara, bagita mu mazi.

Ikindi kibumbano cya Robert Milligan nacyo cyakuwe hanze y’inzu ndangamurage ya London Docklands, mu gihe muri Oxford ibihumbi by’abigaragambya bakomeje gusaba ko ikibumbano cya Cecil Rhodes gikurwaho.

Ikibumbano cya Robert Baden-Powell benshi bazi nk’intwari yashinze umuryango w’aba-Scouts, kigiye gukurwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .