00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’impunzi ziri kwicwa n’ubutita mu Burayi gikomeje gukurura impaka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 November 2021 saa 06:53
Yasuwe :

Ni kenshi uzumva ibihugu byiganjemo ibyo mu Burayi bisaba ibindi bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ku buryo ushobora gukeka ko iyo mu Burayi bamaze kugera ku mahame bigisha abandi.

Icyakora ugeze ku mupaka wa Pologne na Belarus wahasanga isura yindi, kuko haryamye ibihumbi by’impunzi zaturutse mu Burasirazuba bwo Hagati, ziri kwicwa n’imbeho y’ubutita ikomeje kwiyongera muri ibyo bice, dore ko n’ubundi ari mu gihe cyayo.

U Burayi bushinja Belarus kugira umugambi wo kuzana impunzi igamije kuzinjiza mu Burayi, bitewe n’ibihano icyo gihugu giherutse gufatirwa nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe, yanateje imyigaragambyo karundura.

Belarus yakomeje guhakana ayo makuru, ariko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byamaze gutangaza ko byifuza gufatanya n’u Burayi mu gukemura icyo kibazo, aho bivugwa ko Belarus ishobora gufata abagera ku mpunzi ibihumbi bitanu ikabasubiza aho baturutse, uretse ko u Burayi nabwo bwasabwe kwemera kwakira izindi mpunzi ibihumbi bibiri.

Amakuru avuga ko Belarus isa nk’iyacururutse bitewe no gutinya ko ibihano yafatiwe bishobora kwiyongera, ib|yatangira kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bwayo.

Kugeza ubu abantu bagera kuri 11 bamaze gupfira mu mashyamba n’ibishanga bararamo bakanirirwamo imbere y’imbunda z’abasirikare ba Pologne zigamije kubabuza kwinjira mu Burayi.

Ibihumbi by'impunzi bikomeje kwicwa n'imbeho mu Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .