Ikanzu yambawe n’Igikomangomakazi Diana yagurishijwe asaga miliyoni 324 Frw

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 12 Ukuboza 2019 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Ikanzu yambawe n’Igikomangomakazi cy’u Bwongereza, Diane, mu 1985 yaguzwe amadolari ya Amerika ibihumbi 347 [asaga miliyoni 324 Frw] n’umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza.

Igikomangomakazi Diana yabaye umugore wa mbere wa Charles ubyara igikomangoma William na Harry.

Mu Ugushyingo 1985 yagaragaye mu birori byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, White House, yambaye ikanzu yadozwe na Victor Edelstein.

Icyo gihe yambaye iyo kanzu n’urunigi rumwegereye mu ijosi, ku buryo na nyuma rwashushe n’uruba ikirango ku bikomangomakazi bindi.

Muri ibyo birori yabyinanye n’icyamamare muri Sinema, John Travolta, iyo kanzu yamamara guhera ubwo.

Umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza cyane iby’ibwami, Historic Royal Palaces (HRP), niwo waguze iyi kanzu nyuma yaho ibuze umuguzi mu cyamunara.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru byari byitezwe ko iyi kanzu igurwa nibura ibihumbi 388 by’amadolari mu cyamunara, ariko yaje kubura umuguzi igurwa na HRP ku munsi ukurikiraho.

Ntabwo higeze hatangazwa impamvu uyu mwambaro utaguzwe mu cyamunara gusa icyashimishije abantu ni uko wagumye mu Bwongereza.

Iyi kanzu yambawe n’Igikomangomakazi Diana yagurishijwe asaga miliyoni 324 Frw
Iyi kanzu yamamaye cyane ubwo Igikomangomakazi Diana cyabyinanaga na Travolta mu 1985

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza