Abanyamategeko b’uyu muryango basabaga ko ibi bigo by’ikoranabuhanga byatanga indishyi, basobanuraga ko hari abana benshi bakomerekeye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Cobalt yifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, abandi bapfiramo.
Ibigo aba bana bakoreye muri ubu bucukuzi, nk’uko aba banyamategeko babisobanuye, ni Glencore, Umicore na Huayou Cobalt, bahamije ko ari byo bigurisha ibi bigo byo muri Amerika amabuye y’agaciro bicuramo ibi bikoresho.
Ku nshuro ya mbere, uru rukiko rwatesheje agaciro iki kirego mu 2021, rusobanura ko nta ngingo z’amategeko aba banyamategeko bashingiyeho ubwo barega ibi bigo, gusa bahise bajurira.
Muri Werurwe 2024, urukiko rw’ubujurire rwa Washington D.C na rwo rwatesheje agaciro iki kirego, rugaragaza ko kuba ibi bigo bigura amabuye y’agaciro ya Cobalt ku isoko mpuzamahanga, bidasobanuye ko bifite uruhare mu ikoreshwa ry’abana mu birombe.
Umucamanza Neomi Rao yasobanuye ko ibigo by’ubucukuzi byohereza amabuye y’agaciro ku isoko bikoresha abana mu birombe byabyo kuko bibifitemo inyungu, ariko ngo ibi bigo by’ikoranabuhanga ntaho bihurira n’iyi mikorere inyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Yagize ati “Ntabwo abarega bagaragaje neza niba ibi bigo by’ikoranabuhanga byaragize uruhare mu bucuruzi kubera ko nta nyungu bifite ku bohereza amabuye y’agaciro ku isoko, nta n’uruhare bifite mu nyungu z’abayohereza cyangwa se ibyago bateza.”
Zimwe mu nenge zagaragajwe muri iki kirego, nk’uko ikinyamakuru CNN kibigaragaza, ni uko mu bigo aba banyamategeko basabiraga gucibwa indishyi hatarimo ibi bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi ari byo byinjiza abana mu birombe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!