00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iherezo ry’urubanza rw’ibigo birimo Apple na Microsoft ku ikoreshwa ry’abana mu birombe byo muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 June 2024 saa 01:59
Yasuwe :

Umuryango International Rights Advocates uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu 2019 wareze ibigo Apple, Microsoft, Tesla, Google na Dell Technologies byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubishinja kugira uruhare mu ikoreshwa ry’abana mu birombe byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abanyamategeko b’uyu muryango basabaga ko ibi bigo by’ikoranabuhanga byatanga indishyi, basobanuraga ko hari abana benshi bakomerekeye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Cobalt yifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, abandi bapfiramo.

Ibigo aba bana bakoreye muri ubu bucukuzi, nk’uko aba banyamategeko babisobanuye, ni Glencore, Umicore na Huayou Cobalt, bahamije ko ari byo bigurisha ibi bigo byo muri Amerika amabuye y’agaciro bicuramo ibi bikoresho.

Ku nshuro ya mbere, uru rukiko rwatesheje agaciro iki kirego mu 2021, rusobanura ko nta ngingo z’amategeko aba banyamategeko bashingiyeho ubwo barega ibi bigo, gusa bahise bajurira.

Muri Werurwe 2024, urukiko rw’ubujurire rwa Washington D.C na rwo rwatesheje agaciro iki kirego, rugaragaza ko kuba ibi bigo bigura amabuye y’agaciro ya Cobalt ku isoko mpuzamahanga, bidasobanuye ko bifite uruhare mu ikoreshwa ry’abana mu birombe.

Umucamanza Neomi Rao yasobanuye ko ibigo by’ubucukuzi byohereza amabuye y’agaciro ku isoko bikoresha abana mu birombe byabyo kuko bibifitemo inyungu, ariko ngo ibi bigo by’ikoranabuhanga ntaho bihurira n’iyi mikorere inyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Yagize ati “Ntabwo abarega bagaragaje neza niba ibi bigo by’ikoranabuhanga byaragize uruhare mu bucuruzi kubera ko nta nyungu bifite ku bohereza amabuye y’agaciro ku isoko, nta n’uruhare bifite mu nyungu z’abayohereza cyangwa se ibyago bateza.”

Zimwe mu nenge zagaragajwe muri iki kirego, nk’uko ikinyamakuru CNN kibigaragaza, ni uko mu bigo aba banyamategeko basabiraga gucibwa indishyi hatarimo ibi bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi ari byo byinjiza abana mu birombe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .