00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitutu ku bakozi batarikingiza Covid-19 mu bigo bikomeye muri Amerika

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 3 Kanama 2021 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Kuva ku bigo binini kugeza ku bito muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igitutu cyatangiye kuba cyinshi ku bakozi batarikingiza basabwa kubikora bwangu, abatabikoze bakaba batakaza akazi.

Mu cyumweru gishizwe ibigo bikomeye nka Google, Facebook, Walmart n’ibindi byatangiye gusaba abakozi babyo kujya kwikingiza nk’itegeko.

Si aho gusa kuko no muri sosiyete zoroheje nka restaurants hari aho byatangiye kuba itegeko. Hari na sosiyete kujya kwakamo serivisi utarikingije bitacyemerwa.

Kuwa Kane ushize Perezida Joe Biden yasabye abakozi ba Leta n’abakora mu bigo byahawe amasoko na Leta kwikingiza no kujya bisuzumisha bihoraho icyorezo cya Covid-19.

Ibigo bikomeye nka Google, Facebook, Walmart na Disney byahise byikiriza intero y’umukuru w’igihugu, bitangaza ko umukozi wabyo wese agomba kwikingiza.

CNN yatangaje ko hari ibindi bigo byahise bisaba ko benshi mu bakozi babyo bakimgitrwa. Ibyo birimo Netflix, BlackRock, Morgan Stanley, The Washington Post, Uber, Twitter n’ibindi.

Ibi biri gukorwa mu gihe intego Biden yari yarihaye yamaze kugerwaho, y’uko nibura 70 % by’abaturage bafite imyaka y’ubukure muri Amerika, baba babonye urukingo rwa mbere rwa Covid-19.

Hari uduce tumwe na tumwe duherutse gushyiraho agahimbazamusyi k’amadolari ijana ku muntu wese uzemera gufata urukingo rwa Covid-19, byose bigamije gushishikariza abaturage benshi kwikingiza.

Abakozi batandukanye muri Amerika basabwe kwikingiza bitaba ibyo bamwe bagatakaza akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .