00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitero cya Ukraine cyahitanye batanu mu Burusiya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 December 2024 saa 07:31
Yasuwe :

Umuyobozi w’agace ka Rylsk, Aleksandr Khinshtein, yavuze ko igitero cy’ingabo za Ukraine cyahitanye abantu batanu, cyangiza ibikorwaremezo birimo amashuri, inzu zigaragaza amateka, ibikorwaremezo by’abaturage birimo inzu n’ibindi.

Aka gace gaherereye i Kursk, iki ni kimwe mu gice cy’u Burusiya kigenzurwa na Ukraine, kakaba kari kuberamo intambara ikomeye nyuma y’uko ingabo z’u Burusiya ziri kugerageza kukisubiza.

Amakuru avuga ko mu bitabye Imana ari harimo n’umwana muto, byose bikarushaho kwerekana uburemere bw’iki gitero cyagabwe hakoreshejwe ibisasu Ukraine yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Putin aherutse kubazwa ku bushobozi bw’ingabo z’u Burusiya nyamara zarananiwe kwigarurira agace ka Kursk, avuga ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti mu gihe cya vuba.

Ibikorwaremezo byinshi byangijwe n'iki gitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .