Ni itangazo basohoye ku wa 27 Werurwe 2025, nyuma y’uko Polisi yo mu Bufaransa yari yategetse ko igitaramo cyiswe ‘Solidarité Congo’ cyashyizwe ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi cyimurwa.
Itangazo ryasohowe n’abategura igitaramo rigira riti “iki si icyemezo cyacu, twabitegetswe n’ubuyobozi nubwo twe twari twagerageje gukora mu bwubahane, amahoro dushyize hamwe.”
Nubwo iki gitaramo bagihaye isura yo gushaka gufasha abana bababaye bo mu burasirazuba bwa RDC, cyagombaga kuririmbamo abahanzi bashyigikiye imvugo z’urwango ku Batutsi bo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Maître Gims wahimbye indirimo agashyiramo amagambo atuka Perezida Kagame, yari kuzaririmbana na Youssoupha na we wahisemo inzira yo guharabika u Rwanda.
Abanyarwanda n’abandi barwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside barwanyije itariki iki gitaramo cyashyizweho bahamya ko ari uburyo bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki 7 Mata buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umuryango mpuzamahanga wifatanya n’u Rwanda mu kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe, hakanafatwa ingamba zo gukumira ngo itazongera kubaho ukundi.
Mu 2019, hasohotse iteka mu Bufaransa rigena ko tariki 7 Mata igihugu n’Umujyi wa Paris byifatanya n’Abanyarwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwibuka byashyizwemo imbaraga mu Bufaransa ndetse mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie kuwa 13 Mata 2024 hafungurwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’imwe mu nzira yo gushyigikira ko Jenoside itazongera ukundi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!