Igisirikare cya Amerika kirwanira mu isanzure cyohereje mu kirere icyogajuru cya mbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Ishami rishya ry’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigizwe n’ingabo zirwanira mu isanzure cyohereje mu kirere icyogajuru cya mbere nubwo cyabanje kugira ikibazo mu ikoranabuhanga ryacyo cyatumye gitinda guhaguruka.

’Rocket’ yifashishijwe mu kohereza iki cyogajuru gipima ibiro 6,168 mu kirere, yahagurutse Cape Canaveral Air Force Station ku wa Kane.

Nyuma y’akanya gato ihagurutse, yagize ikibazo mu ikoranabuhanga ryayo cyatumye imara iminota 80 yahagaze, abenjeniyeri bari kugikemura.

BBC yanditse ko igikorwa cyo kubara iminota ishyira ku itangizwa cyangwa imurikwa ry’ikintu (countdown) cyahagarariye ku isegonda rya 46 nyuma yo kuvumbura ko hari agakoresho gakusanya ibisukika nk’amazi kagatuma bidateza ikibazo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije ku mugaragaro igisirikare cyo mu isanzure kizwi nka, US Space Force, mu Ukuboza 2019. Ni ingabo zizajya zibarizwa mu gice cy’iza Amerika zirwanira mu kirere.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibijyanye n’Isanzure n’Ikoranabuhanga rya Missile (Commander of the Space and Missiles Systems Centre) muri California, Lieutenant General John F Thompson, yavuze ko bahisemo kohereza iki cyogajuru mu gihe Isi yugarijwe na COVID-19 kuko ari nabyo ari ingenzi.

Ati “Ni igikorwa cyari icy’ingenzi cyane. Ni ubwa mbere US Space Force yohereje icyogajuru mu kirere.’’

“Hari ibintu byinshi by’ingenzi Minisiteri y’Ingabo muri Amerika ikora buri munsi. Ndetse no mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, tugomba gukomeza gukora inshingano zacu z’ibanze.’’

Izi ngabo zizashyirwa mu isanzure, zizafasha Amerika kurinda ibikoresho byayo birimo ibyogajuru bikoreshwa mu gutanga amakuru no gukora ubutasi.

Lt Gen John F Thompson yavuze ko icyogajuru cyoherejwe mu kirere kiri mu mugambi ushyigikira Perezida Trump n’abandi bategetsi b’Isi mu gihe bakeneye kunoza uburyo bw’ibiganiro hagati yabo.

Ati “Igikorwa cyabaye kizanoza ihanahana ry’amakuru mu gihe gishobora kurenga 2030.’’

Igisirikare cya Amerika kirwanira mu isanzure cyemejwe mu Ukuboza 2019, ubwo Perezida Trump yemezaga ingengo y’imari y’igisirikare, ihwanye na miliyari 738 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. Biteganyijwe ko mu mwaka wa mbere, ingabo zo mu kirere zizakoresha miliyoni $40.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .