Ni ikoranabuhanga rya HoloLens aho ingofero irifite uyambaye aba afite ubushobozi bwo kugenzura ibyatezwe mu nkuta z’inzu ziri aho hafi, kugenzura ibikoresho byose biri aho, kumva ibiri kure ndetse n’ibindi ku buryo abahanga bavuga ko iyo ngofero iba iruta na zimwe muri mudasobwa ku gukoresha ikoranabuhanga.
Izi ngofero kandi ziba zifite za camera n’utwuma dukoreshwa mu kugenzura ibyahishwe (sensors) ku buryo ifasha umusirikare guhuza amakuru y’ikoranabuhanga n’ayo ari kubona ku rugamba mu gihe cy’amasegonda, bikamufasha gukora akazi neza.
Bloomberg yanditse ko ikigisirikare cya Amerika cyasabye ubu bwoko bw’ingofero cyane ko ubwari busanzwe ngo bwatezaga ibibazo abasirikare birimo kurwara umutwe n’izindi ndwara.
Izi ngofero ntabwo zashyizwe mu ngengo y’imari ya tiriyoni 1.75$ ni ukuvuga arenga miliyari 1700$ iki gisirikare kigenerwa, ari nayo mpamvu basabye inteko ishingamategeko kubyemeza kugira ngo bakoreshe ingofero zigezweho ndetse zitanaremereye nk’izambere.
Nyuma yo kugerageza ubu bwoko bushya mu gihe cy’iminsi ine, bikorewe ku basirikare 1000, igisirikare cya Amerika cyagaragaje ko izi ngofero zakozwe n’Ikigo cya Microsoft zikozwe neza ndetse giha iki kigo miliyoni 125$ zo kuvugurura izisanzwe ziyongeraho na miliyoni 40$ zemejwe n’inteko ishinga Amategeko.
Kugeza ubu iki gisirikare cyatumije ingofero zisanzwe 5000 gusa amasezerano gifitanye na Microsoft acyemerera gutumiza ingofero zigera ku bihumbi 120 mu myaka iri imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!