00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisirikare cya Amerika cyaguze ibikoresho by’indege ku mafaranga akubye inshuro 80 ibiciro bisanzwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 October 2024 saa 10:20
Yasuwe :

Umugenzuzi Mukuru mu biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe igisirikare, Robert P. Storch, yagaragaje ko igisirikare kirwanira mu kirere cyaguze ibikoresho byo mu ndege z’ubwikorezi za C-17 ku mafaranga akubye inshuro 80 ibiciro bisanzwe.

Nk’uko yabisobanuye ubwo yashyiraga hanze raporo y’ubugenzuzi tariki ya 28 Ukwakira 2024, ibi bikoresho birimo utumashini dusohora isabune dushyirwa mu bwiherero bw’indege.

Yagize ati “Hishyuwe hafi miliyoni 1 y’amadolari y’umurengera ku bikoresho by’ubwoko butandukanye bisimbura ibyashaje. Igisirikare kirwanira mu kirere cyishyuye amafaranga akubye inshuro 80 ay’igiciro gisanzwe ku isoko cyangwa se 7.943%.”

Storch yasobanuye ko ubugenzuzi bwakorewe ibikoresho 26% mu byaguzwe byose, bifite agaciro ka miliyoni 4,3 z’amadolari, gusa ngo ibindi byinshi ntibyakorewe ubugenzuzi bitewe n’uko amakuru y’uko byaguzwe atashyizwe mu bubiko.

Yagaragaje ko aya makosa yatewe n’uko igisirikare kirwanira mu kirere kitashatse amakuru yizewe cyagombaga gushingiraho kiganira n’ikigo Boeing cyakigurishije ibi bikoresho, no kuba kitarashoboye kugenzura niba ibiciro byarazamutse.

Ubuyobozi bwa Boeing bwatangaje ko buri gusuzuma iyi raporo, bwizeza ko buzakorana n’ibiro bishinzwe ubugenzuzi mu gisirikare n’igisirikare kirwanira mu kirere kugira ngo hashakwe igisubizo gihuriweho.

Stroch yagaragaje ko mu rwego rwo kwirinda amakosa nk’aya mu 2031 ubwo iki gisirikare kizaba kigura ibindi bikoresho, gikwiye gukora ubugenzuzi bw’imbere mu buryo buboneye.

Igisirikare cya Amerika gifite indege z'ubwikorezi nyinshi za C-17, zikenera bihoraho ibikoresho bisimbura ibishaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .