Igisirikare cy’u Bwongereza kigiye kugerageza imodoka z’intambara zifite ikoranabuhanga ridasanzwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Kanama 2020 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

U Bwongereza buritegura kugerageza imodoka z’intambara zikoresha umuriro w’amasharanyarazi na mazutu, zizatangira kugeragezwa mu Ugushyingo 2020; nyuma y’aho Minisiteri y’Ingabo itanze miliyoni 3£ (miliyari 3.8 Frw) kuri buri modoka.

Mu ntangiriro hazakorwa imodoka zo mu bwoko bwa Foxhound na Jackal 2. Minisiteri y’ingabo ivuga ko iri suzuma rigamije kongerera ububasha imodoka z’igisirikare cy’u Bwongereza, gifite inyota yo gukomeza kubaka igitinyiro cyacyo nk’igihugu cy’ibihangange mu Isi.

Minisitiri w’ingabo, Jeremy Quin ati” Ni iby’agaciro kuba imodoka zacu z’intambara ziri gushyirwamo ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo kubungabunga ubuhangange bwacu bwo kuba twatsinda intambara [mu gihe yarota]”.

Akomeza agira ati” Iri suzuma rigamije kwerekana ko intwaro z’ingabo zacu zigezweho, zifite ubwirinzi buhagije kandi zifite ikoranabuhanga riboneye; mu gukomeza gushimangira ubudahangarwa bw’u Bwongereza".

Nk’uko umuvugizi wa minisiteri y’ingabo muri iki gihugu yabitangaje, izi modoka zizaba zinakoze ku buryo indebakure (Radar) itapfa kuzikurura ndetse zikabasha kwihuta cyane zidasakuza nk’izisanzwe zikoresha mazutu.

Izi modoka zisanzwe zikoresha batiri ya mazutu, ariko zizashyirwamo batiri y’umuriro w’amashanyarazi n’irindi koranabuhanga rizazongerera ububasha.

Iyi minisiteri kandi inavuga ko izi modoka zizaba zifitemo inyongerangufu (generator) yongerera ingufu batiri y’amashanyarazi, ku buryo zitazajya zikenera kurahura.

Amafaranga asaga miliyoni 3£ kuri buri modoka izashyirwamo iri koranabuhanga azava muri Minisiteri y’Ingabo, yanatangaje ko ishaka kurwanya ibyuka bibi bikunze gusigara aho imodoka za gisirikare zinyuze.

Biteganyijwe ko ibizava muri iri suzuma bizafasha kuvugurura n’izindi modoka ku buryo bizagera muri 2050 Guverinoma, itagikoresha imodoka z’intambara zikenera mazutu.

Iri koranabuhanga riri gusuzumwa muri porogaramu yiswe ‘Protected Mobility Engineering & Technical Support (PMETS)’; yashyizweho ngo isuzume amavugurura ku modoka z’intambara zisaga 2,200.

Amafaranga abarirwa muri miliyoni 63£ niyo yishyuwe ku masezerano PMETS yagiranye n’ikigo NP Aerospace gishyira ikoranabuhanga mu modoka z’intambara muri 2019.

Iri suzuma rizakorerwa ‘Millbrook Proving Ground’ hanze ya ‘Bedford’, tariki ya 20 Ugushyingo 2020 kugeza Nyakanga 2021. Aka gace gasanzwe kaberamo amasuzuma y’ibinyabiziga n’ibindi bijyanye na byo.

Imodoka za gisirikari zo mu bwoko bwa Foxhound ziri mu zizakorerwaho amasuzuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .