Ismaïl Haniyeh yishwe tariki 31 Nyakanga 2024, mu gitero kitavuzweho rumwe bamwe bemeza ko ari igisasu cyarashwe mu nyubako yari yacumbitsemo i Tehran.
The New York Times yanditse ko abayobozi mu nzego z’umutekano bo mu Burasirazuba bw’Isi barimo babiri bo muri Iran n’abo muri Amerika, bemeje ko igisasu cyakoreshejwe muri iki gitero cyari cyarahishwe aho mu nyubako ya Neshat mu mezi abiri yabanje.
Iyi nyubako bizwi ko irinzwe cyane n’inzego z’umutekano za Iran, byari bizwi ko ari yo Haniyeh azacumbikirwamo.
Igisasu cyo cyaturikijwe n’umuntu wari ahandi mu gihe uyu muyobozi wa Hamas mu rwego rwa politike yari mu nyubako.
Leta ya Iran yatangaje ko iki gitero cyagabwe na Israel ariko yo ntiyigeze yemeza ko ari yo yamuhitanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!