00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisasu cyahitanye umuyobozi wa Hamas cyari kimaze amezi abiri gitezwe mu nzu

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 August 2024 saa 09:21
Yasuwe :

Inzego z’umutekano muri Iran no mu Burasirazuba bw’Isi, zatangaje ko igisasu cyahitanye umuyobozi mukuru wa Hamas, Ismaïl Haniyeh cyari kimaze amezi abiri gitezwe mu nzu yacumbitsemo.

Ismaïl Haniyeh yishwe tariki 31 Nyakanga 2024, mu gitero kitavuzweho rumwe bamwe bemeza ko ari igisasu cyarashwe mu nyubako yari yacumbitsemo i Tehran.

The New York Times yanditse ko abayobozi mu nzego z’umutekano bo mu Burasirazuba bw’Isi barimo babiri bo muri Iran n’abo muri Amerika, bemeje ko igisasu cyakoreshejwe muri iki gitero cyari cyarahishwe aho mu nyubako ya Neshat mu mezi abiri yabanje.

Iyi nyubako bizwi ko irinzwe cyane n’inzego z’umutekano za Iran, byari bizwi ko ari yo Haniyeh azacumbikirwamo.

Igisasu cyo cyaturikijwe n’umuntu wari ahandi mu gihe uyu muyobozi wa Hamas mu rwego rwa politike yari mu nyubako.

Leta ya Iran yatangaje ko iki gitero cyagabwe na Israel ariko yo ntiyigeze yemeza ko ari yo yamuhitanye.

Igisasu cyahitanye umuyobozi wa Hamas cyari kimaze iminsi gitezwe mu nzu yacumbikiwemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .