Igikomangoma Philip cyashyinguwe (Amafoto)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 Mata 2021 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma Philip wari Umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu mu muhango w’amateka witabiriwe n’abantu 30 gusa bo mu muryango w’ibwami.

Imihango yo gusezera ku gikomangoma Philip yabereye muri chapelle yitiriwe Mutagatifu George ibwami ahazwi nka Windsor Castle.

Abari muri uwo muhango bari bambaye udupfukamunwa kandi bahanye intera mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, umwamikazi yari yicaye wenyine, ikintu cyashenguye benshi bamubonye nk’umuntu wigunze ku bwo kubura inshuti ye magara.

Muri uyu muhango, abantu bane nibo bonyine bari bagize korali yaririmbye, ndetse umunyamakuru umwe wa BBC niwe wari wemerewe kwinjira, yari mu mwanya wihariye yagenewe.

Igikomangoma Harry wari uherutse kwiyomora ku muryango w’ibwami nawe yari yagiye gushyingura sekuru ndetse yagaragaye ari kuganira n’umuvandimwe we William.

Isanduku ya Philip muri urwo rusengero, yari yashyizweho imidali yose yahawe akiri ku Isi, inkota ye, ingofero ya gisirikare n’ibindi ndetse nyuma yo gushyingurwa byarekewe muri iyo chapelle.

Umurambo we watwawe mu modoka ya Land Rover we ubwe yagize uruhare mu ikorwa ryayo dore ko ari nayo yari yarifuje ko wazatwarwamo.

Ubwo wari ugejejwe muri iyo chapelle, washyizwe ahagana imbere, abasirikare bari bawutwaye barasohoka. Nyuma y’imihango yo kumusabira ku Mana, akamashini niko kawumanuye hasi mu buturo aho n’abandi bantu benshi b’ibwami bashyinguwe.

Aho yashyinguwe hubatswe n’umwami George III ndetse ni umwe mu bami bashyinguwemo.

Muri ubwo buturo, ntabwo ariho Igikomangoma Philip kizakomeza gushyingurwa kuko igihe umwamikazi azaba yatanze, umubiri w’umugabo we uzatabururwa ujye gushyingurwa muri chapelle yitiriwe Umwami George VI iruhande rw’aho umwamikazi azaba ashyinguwe.

Igikomangoma Philip cyapfuye tariki ya 9 Mata ku myaka 99, umunsi usoza urugendo rwe ku Isi yari amazemo imyaka 73 ashyingiranywe n’umwamikazi.

Imodoka yatwawemo umurambo w'Igikomangoma Philip yakozwe biturutse mu bitekerezo bye
Abantu batoranyijwe n'umwamikazi nibo bonyine bitabiriye uyu muhango
Harry yagaragaye ari kumwe na William muri uyu muhango
Abasirikare bari batwaye umurambo w'Igikomangoma Philip batambukaga bitonze intambwe imwe ku yindi
Yashimiwe ubutwari bwamuranze mu myaka yose yamaze ku Isi by'umwihariko iyo yamaze hafi y'umwamikazi
Umurambo w'Igikomangoma Philip ubwo winjizwaga mu rusengero ugaterekwa ku mashini yawumanuye hasi mu buturo
Umwamikazi yagaragaye yicaye wenyine, asa n'uwigunze nyuma yo kubura uwo yafataga nk'inshuti magara
Muri Chapelle yabereyemo uyu muhango, harimo abantu 30 gusa bo mu muryango w'ibwami

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .