Ibi Harry yabitangaje kuri uyu wa 04 Mutarama 2023 mu gitabo yise ‘The Spare’ kirimo byinshi bijyanye n’ubuzima bwe ndetse n’ihohoterwa yakorewe na mukuru we, Igikomangoma William.
Muri iki gitabo cyabonywe na The Guardian, Igikomangoma Harry avuga ko icyo gihe mukuru we yise Megan Markle umuntu udashobotse, ugira umujinya mwinshi hamwe n’andi mazina menshi amutesha agaciro.
Ati “Yakoze ibyo ariko anamfata mu mashingu ahita antura hasi. Icyo gihe naguye ku isahani y’imbwa inkomeretsa ku mugongo ndetse ibice byayo birankomeretsa. Namubwiye kundeka gusa yarebanaga isoni no kwicuza ambwira ko ntagomba kubibwira Meghan.”
Harry n’umugore we Meghan bavuye mu Bwami bw’u Bwongereza mu 2020 icyo gihe batangaje ko bashaka kubaho mu buzima bwabo bisanzuye, ibitandukanye n’uko babagaho i Bwami.
Kugeza ubu baba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho bakunze kugaragara bashinja ubu bwami ku bitagenda neza n’uburyo bafashwe nabi, ibitekerezo banyuza muri filimi z’uruhererekane zinyuzwa kuri Netflix.
Muri ayo mashusho Harry yakunze kugaragaza ko batigeze bagira ibyishimo ubwo bari mu bwami bw’u Bwongereza kubera irondaruhu ryakorewe umugore we bikozwe n’ibitangazamakuru bitandukanye ariko bigizwemo uruhare n’Igikomangoma William n’umugore we Kate kandi ubwami ntibugire icyo bubikoraho.
Nyuma yo gusohora iki gitabo Igikomangoma Hary w’imyaka 38 yavuze ko ashaka umuryango adashaka kuba mu kintu gisa nk’ikigo (institution). Yavuze ko akeneye kongera kugarura ubucuti na se (Umwami Charles III) ndetse na mukuru we William cyane ko bahoze ari inshuti z’akadasohoka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!