Kuva mu 2007 kugeza mu 2008, Igikomangoma Harry yoherejwe muri Afhganistan, aho yari afite inshingano zo kuyobora indege za gisirikare.
Kuva mu 2012 kugeza mu 2013 yaje kongera gusubizwa muri iki gihugu ariko noneho ahabwa inshingano zo gutwara kajugujugu ya gisirikare yo mu bwoko bwa ‘Apache’.
Muri icyo gihe cyose yari mu bikorwa bya gisirikare bibanza kunyuzwamo abantu bo mu muryango w’i Bwami mu Bwongereza bategurirwa inshingano zikomeye bashobora kuzahabwa zo kuyobora igihugu.
Amakuru dukesha Telegraph, avuga ko binyuze mu gitabo Igikomangoma Harry ateganya gushyira hanze mu cyumweru gitaha, yahishuye ko ubwo yari muri ubu butumwa bwa gisirikare muri Afghanistan yishe abantu 25.
Muri iki gitabo yise ‘Spare’, Harry avuga ko ubwo yari umupilote muri Afghanistan yoherejwe mu butumwa bwa gisirikare butandatu ari naho yiciye abantu 25, gusa akemeza ko atari ibintu bimuteye ishema.
Yakomeje avuga ko impamvu aticuza iki gikorwa ari ibitero by’iterabwoba byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 11 Nzeri mu 2001, bikagwamo inzirakarengane zitandukanye.
Igikomangoma Harry ni umuhungu w’Umwami w’u Bwongereza, Charles III yabyaranye na Diana. Ni uwa gatanu mu baragwa b’Ingoma muri ubu bwami.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!