Spotify ni urubuga ruzwiho gucuruza indirimbo n’ibiganiro mu buryo bw’amajwi, rwatangirijwe muri Suède ku wa 23 Mata 2006, ubusanzwe rufite abantu barukurikira miliyoni 144.
Mu masezerano mashya Harry na Meghan bagiranye na Spotify, biteganyijwe ko bazajya bayicishaho ibiganiro bakoze bo ubwabo cyangwa ibyo bagiranye n’abatumirwa batandukanye.
Mu kiganiro cyabo cya mbere bazakora, Meghan yavuze ko bazatumira abantu badasanzwe batandukanye bagasangiza abandi buhamya bwabo bw’ibyo banyuzemo muri uyu mwaka uri kurangira utaroroheye benshi.
Mu matangazo yamamaza iki gikorwa ari guca ku rubuga rwa Spotify, humvikana Harry avuga ko uyu mushinga icyo ugamije ari ukuzana isura nshya y’ibiganiro abantu batigeze bumva kandi bazibonamo.
BBC yanditse ko ikiganiro cya mbere cya Harry na Meghan kizasohoka mu bihe bya Noheli, byagereranyijwe n’ikiruhuko cyihariye.
Kuva uyu muryango wava i bwami mu Bwongereza ukajya gutura mu Mujyi wa California uyu mwaka, wagiye ukora ibikorwa bitandukanye birimo gushinga Sosiyete nshya itunganya amajwi yitwa Archewell Audio, ndetse banasinyanye amasezerano na Netflix yo gutunganya porogaramu zitandukanye ndetse no gukora filime z’uruhererekane.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!